• Amakuru / MU-RWANDA

 Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yatangaje ko ibiciro ku masoko y’u Rwanda byitezweho kuzamuka bitewe n’ingaruka z’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda n’ingaruka bushobora kugirwaho n’intambara hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel.

Minisitiri w’Intebe avuga ko intambara mu Burasirazuba bwo hagati yagize ingaruka ku biciro by’ingufu n’ubwikorezi ku rwego mpuzamahanga, aho agaragaza ko nk’akagunguru ka peteroli kavuye ku 70$ kakaba kageze ku 100$.

Avuga ko mu Rwanda naho hazabaho kwiyongera kw’ibiciro bitewe nuko ibi biciro biri ku isoko mpuzamahanga bidatuma abacuruzi b’imbere mu gihugu babasha kurangura, mu gihe haba hagumyeho ibiciro byari biriho.

Ati ” Bivuze ngo abacuruza bacu nubwo turi kubaho ku biciro biri munsi bashobora kudashobora kurangura ariyo mpamvu twagerageje kubafasha uko dushoboye kugirango bashobore kurangura, ariko igiciro kiri ku isoko uyu munsi mu by’ukuri ntabwo kitwemerera gukomeza gucuruza ku giciro dufite uyu munsi.”

Yanavuze ko Leta yari imaze ukwezi itanga nkunganire kuri peteroli kugira ngo igabanye ubukana bw’izamuka ry’ibiciro, ariko ko bitakomeza igihe kirekire kuko bisaba amafaranga menshi.

Mu rwego rwo kugabanya izi ngaruka, yasabye Abanyarwanda gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli bihari, kugabanya ingendo zitari ngombwa, no kwitabira cyane gutega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zirimo n’iz’amashanyarazi.

Ati ” Turashishikariza Abanyarwanda gukoresha neza ibikomoka kuri peterori dufite, harimo ndetse no kuba twatangira guhindura imikorere ku buryo bw’ingendo zimwe zitari ngombwa twazihagarika, cyangwa tukaba twakitabira mu buryo bwo kugenda muri busi, bikaba byadufasha nk’igihugu kugabanya ibikomoka kuri peteroli dukoresha buri gihe.”

Minisitiri w’Intebe yavuze kandi ko by’umwihariko bizagira ingaruka ku bicuruzwa bitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga, kuko hari inzira zimwe z’ubucuruzi zajyaga zinyura muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, ubu zafunze, asaba Abanyarwanda kwitabira gukoresha ibikorerwa imbere mu gihugu no kuzamura umusaruro.

Ati “Turashishikariza abaturage gushyigikira no guhaha ibikorerwa mu gihugu bya Made in Rwanda no kongera umusaruro, cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi aho kugirango twicare tuvuga ngo intambara yabaye kandi dushobora gukora tukongera umusaruro tukihaza.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko n’ubwo Abanyarwanda bazagerwaho n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro, bidakwiye kuba urwitwazo ku bacuruzi rwo kuzamura ibiciro uko bishakiye ku isoko ry’imbere mu Gihugu.

Yijeje kandi ko Guverinoma izakomeza gukurikirana iri zamuka ry’ibiciro kugirango bitazamuka cyane bikaba byagira ingaruka kwizamuka ry’ifaranga ndetse no kwirinda ko bihungabanya abaturage.

 




 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments