Urwego
Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli,
aho litiro ya lisansi yageze kuri 2303 Frw, mu gihe litiro ya mazutu cyageze
kuri 2205 Frw.
Ibi byatumye
n’igiciro cy’ingendo gihinduka ku kilometero kuko mu Mujyi wa Kigali umugenzi
azajya yishyura 59,28 Frw kuri kilometero mu gihe abajya mu ntara, umugenzi
azajya yishyura 41,58 Frw kuri kilometero.
Izi mpinduka zibaye mu gihe Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin
Nsengiyumva, yari yatangaje ko ibiciro ku masoko y’u Rwanda byitezweho kuzamuka
bitewe n’ingaruka z’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati.
Yabitangarije
mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda
n’ingaruka bushobora kugirwaho n’intambara hagati ya Iran, Leta Zunze
Ubumwe za Amerika na Israel.
Minisitiri
w’Intebe yavuze ko intambara mu
Burasirazuba bwo hagati yagize ingaruka ku biciro by’ingufu n’ubwikorezi ku
rwego mpuzamahanga, aho agaragaza ko nk’akagunguru ka peteroli kavuye ku 70$
kakaba kageze ku 100$.
Avuga ko mu
Rwanda naho hazabaho kwiyongera kw’ibiciro bitewe nuko ibi biciro biri ku isoko
mpuzamahanga bidatuma abacuruzi b’imbere mu gihugu babasha kurangura, mu gihe
haba hagumyeho ibiciro byari biriho.
Ati ” Bivuze
ngo abacuruza bacu nubwo turi kubaho ku biciro biri munsi bashobora kudashobora
kurangura ariyo mpamvu twagerageje kubafasha uko dushoboye kugirango bashobore
kurangura, ariko igiciro kiri ku isoko uyu munsi mu by’ukuri ntabwo kitwemerera
gukomeza gucuruza ku giciro dufite uyu munsi.”
Yanavuze ko
Leta yari imaze ukwezi itanga nkunganire kuri peteroli kugira ngo igabanye
ubukana bw’izamuka ry’ibiciro, ariko ko bitakomeza igihe kirekire kuko bisaba
amafaranga menshi.
Mu rwego rwo
kugabanya izi ngaruka, yasabye Abanyarwanda gukoresha neza ibikomoka kuri
peteroli bihari, kugabanya ingendo zitari ngombwa, no kwitabira cyane gutega
imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zirimo n’iz’amashanyarazi.
Ati ”
Turashishikariza Abanyarwanda gukoresha neza ibikomoka kuri peterori dufite,
harimo ndetse no kuba twatangira guhindura imikorere ku buryo bw’ingendo zimwe
zitari ngombwa twazihagarika, cyangwa tukaba twakitabira mu buryo bwo kugenda
muri busi, bikaba byadufasha nk’igihugu kugabanya ibikomoka kuri peteroli
dukoresha buri gihe.”