Perezida wa Cameroun, Paul Biya, yafashe icyemezo cyateje impaka zikomeye nyuma yo gushyira umuhungu we, Franck Emmanuel Biya, ku mwanya wa Visi Perezida w’Igihugu ndetse anamugira Umukuru w’Ingabo zose.
Ibi byemejwe n’iteka ryasohotse ku wa 4 Mata
2026, rinagaragaza ko Franck Biya yagizwe Minisitiri wungirije muri Minisiteri
y’Ingabo, umwanya umushyira ku isonga mu bijyanye n’umutekano w’igihugu.
Iryo teka rigira riti: “Bwana Franck
Emmanuel Biya agizwe Visi Perezida wa Repubulika ya Cameroun.” Rikomeza rivuga
ko ari nawe uzayobora Ingabo zose z’igihugu, ndetse akanaba umwe mu bayobozi
bakuru muri Minisiteri y’Ingabo.
Perezidansi ya Cameroun yatangaje ko
izi mpinduka zakozwe hashingiwe ku mategeko agenga igihugu n’inzego
z’umutekano, ivuga ko byatewe n’ibikenewe mu kazi ka Leta,” kandi ko
byihutishijwe gushyirwa mu bikorwa.
Icyakora, iri zamuka rya Franck Biya
rije mu gihe Paul Biya aherutse kongera gutorerwa kuyobora Cameroun muri manda
ya munani, ibintu byavuzweho cyane kubera imyigaragambyo n’impaka zagaragaye mu
gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Mu matora aheruka, Biya yatsinze ku
majwi 54%, atsinda uwo bahanganye Issa Tchiroma Bakary wagize 35%. Uyu
munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi yahakanye ibyavuye mu matora, avuga ko
habayemo uburiganya, nubwo Leta yabiteye utwatsi.
Inama Nkuru y’Itegeko Nshinga ya
Cameroun yatesheje agaciro ibirego byinshi byari byatanzwe ku matora, ivuga ko
nta bimenyetso bihagije byatanzwe cyangwa ko nta bubasha ifite bwo kubisuzuma.
Paul Biya amaze kuyobora Cameroun kuva
mu 1982, nyuma yo gusimbura Ahmadou Ahidjo. Kuri ubu, hari abakomeje kunenga
ubuyobozi bwe bavuga ko ari kurushaho gukomeza kwikubira ububasha, cyane cyane
mu rwego rwa politiki n’umutekano.