• Amakuru / MU-RWANDA

 

Mu ijoro ryo ku itariki ya 06 rishyira iya 07 Mata 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal ni bwo Interahamwe n’abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi

Kimwe mu bikorwa Interahamwe n’abasirikari barindaga umukuru w’igihugu bahereyeho ni ugushaka uburyo bwo kujya kurimbura Abatutsi bari bahungiye muri Sitade Amahoro i Remera hafatwaga nk’ahantu harinzwe kubera ko hari hakambitse Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MINUAR.

Uwo mugambi waje kuburizwamo n’imirwano hagati y’Ingabo za FPR Inkotanyi n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu bituma abenshi mu Batutsi n’abandi bari muri Sitade Amahoro barokoka.

Igitabo cyanditswe na CNLG ‘Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda‘ cyerekana ko mu bari bahahungiye bakarokorwa na FPR Inkotanyi, harimo umuzungu w’Umubiligi witwa François Veriter wari impuguke (consultant) mu bijyanye n’imiyoborere akorera isuzuma imishinga y’u Rwanda rwaterwagamo inkunga n’Ishami ryUmuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).

Kuri iyo tariki kandi nibwo Major Aloys Ntabakuze, wayoboraga umutwe w’aba Para-commando wabaga mu kigo cya gisirikare cya Kanombe yategetse abasirikare yayoboraga gutangira kwica Abatutsi n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi batuye hafi y’ikigo cya gisirikare cya Kanombe, ahitwa mu Kajagari.

Uyu munsi kandi nibwo Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri n’ababikira biciwe mu Kigo cy’Abayezuwiti cya Centre Christus i Remera. Mu bishwe harimo Padiri w’umuyezuwiti Chrysologue Mahame w’imyaka 67, wayoboraga icyo kigo, akaba yari no mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu no Kwimakaza Amahoro witwaga “Association des Volontaires de la Paix” (AVP).

Abo bose bishwe n’abasirikare ba Leta barimo abarindaga umukuru w’igihugu n’abaparakomando b’i Kanombe bafatanyije n’Interahamwe.

Kurimbura abanyapolitiki batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside

Mu mugambi wo kwikiza abanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, tariki ya 07 Mata 1994, ku ikubitiro hishwe Minisitiri w’Intebe, Madamu Uwilingiyimana Agathe n’abasirikare icumi b’Ababirigi bo mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe umutekano we. Bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo n’abasirikare ba Leta y’u Rwanda bari bayobowe na major Bernard Ntuyahaga wahamijwe icyo cyaha n’Urukiko rwo mu Bubiligi rumukatira imyaka 20 y’igifungo mu 2007. Igihano ubu yarakirangije yoherezwa mu Rwanda akaba ariho atuye.

Abandi bishwe ni Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, Kavaruganda Joseph, ba minisitiri Ferederiko Nzamurambaho, wari na Perezida w’ishyaka PSD, Me. Felicien Ngango, wari Visi Perezida wa PSD n’umugore we Odeta Ubonabenshi, Faustin Rucogoza wari Minisitiri w’itangazamakuru wari mu ishyaka rya MDR na Landouald Ndasingwa wo mu ishyaka rya PL bishwe ku ikubitiro n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.

Radiyo Muhabura ya FPR Inkotanyi ni yo yabaye iya mbere mu kwamagana iyicwa ry’Abatutsi n’abanyapolitiki b’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside. Umugaba mukuru w’Ingabo za FPR Inkotanyi yatangaje ko bafite inshingano zikomeye zo kurinda abaturage b’inzirakarengane bicwaga, anatanga amabwiriza yo gutangiza igikorwa cyo guhagarika Jenoside.

Gutsemba Abatutsi byakwiriye mu gihugu hose nyuma y’itangazo ry’urupfu rwa Perezida Habyarimana

Guhera tariki ya 6 Mata 1994 nijoro, Radiyo Rwanda na RTLM byacishagaho itangazo ryashyizweho umukono na Colonel Bagosora Theoneste wari umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’ingabo, mu izina rya Minisitiri w’Ingabo, ryemezaga urupfu rw’umukuru w’igihugu Perezida Habyarimana Juvenal, risaba abaturage kuguma mu rugo, hagamijwe gushyiraho uburyo bwo kwica Abatutsi bose hatagize uhunga, muri ako kanya mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, cyane cyane ku Kacyiru na Kimihurura, Interahamwe zahise zishinga za bariyeri zitangira kwica Abatutsi. Ni nako kandi ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi baricwa. Ubwicanyi bwabaga buyobowe na ba Burugumesitiri n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze. Aho ubwicanyi bwahise butangira ni muri Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi hiciwe Abatutsi benshi barimo n’umugore wa Bwana Bazivamo Christophe wakoraga mu mushinga w’ubuhinzi muri ako gace

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments