Perezida
Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro
ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bacana urumuri rw’icyizere rwerekana
ahazaza h’Abanyarwanda.
Uyu muhango
wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri
ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa
Kigali.
Tariki ya 7
Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe
Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.
Mbere yo
gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu
Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva rusange ndetse banunamira
imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.
Mu
banyacyubahiro bawitabiriye harimo uhagarariye Abadipolomate mu Rwanda
n’abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside irimo IBUKA, AVEGA Agahozo na
AERG.
Minisitiri
w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène,
yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyira mu bikorwa ariko
umuryango mpuzamahanga ntacyo wakoze ngo ihagarikwe.
Yavuze ko
ibihugu bigize Loni ntacyo byakoze mu kuyikumira no kuyihagarika. Yavuze ko
n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, bemeye ko ntacyo wakoze, kuko ngo
“abayobozi babuze ubushake, amahanga agatererana u Rwanda”.
Yavuze kandi
ko bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasabye imbabazi, byemera
uruhare rwabyo muri Jenoside. Ibindi birimo u Bubiligi ndetse n’u Bufaransa.
Ku ruhande
rw’umuryango w’abibumbye Umunyamabanga
Mukuru w’Umuryango Antonio Guterres mu butumwa
yanyujije kuri X yavuze ko "ku munsi mpuzamahanga wo kwibuka
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, twunamira
inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi kandi tukubaha
abayirokotse.”
Yakomeje
agira ati: ”Dukeneye kwigira ku makosa y'ubushize no kurinda
abariho binyuze mu kurwanya urwango, amagambo y’urwango no guhangana
n’ibihuha bishishikariza ibikorwa by’ihohoterwa.”