Umunyabigwi mu muziki mu gihugu cya Uganda Joseph Mayanjya uzwi nka Jose Chameleone yifatanyije n’u Rwanda n’Isi
muri rusange muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994.
Uyu muhanzi umaze
imyaka myinshi ari mu bafite izina rikomeye mu muziki, abinyujije ku mbuga ze
nkoranyambaga yashyizeho ubutumwa bwo
kwifatanya n’Abanyarwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, umunsi
watangirijweho icyumweru cyo kwibuka.
Mu butumwa
bwe, Jose Chameleone yashimangiye yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ubuzima
bw’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ndetse no guha
agaciro no gushima imbaraga n’ubudaheranwa by’abarokotse.
Ni ubutumwa
bugaragaza ko uyu muhanzi atibagiwe amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo, ndetse
anashimangira ko ari kumwe n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka,
aho hibukwa abasaga Miliyoni bishwe bazira uko bavutse.
Kuba Jose
Chameleone, umwe mu bahanzi bafite igikundiro kinini mu karere, yagaragaje ubu
butumwa, bigaragaza ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari igikorwa
cy’Abanyarwanda gusa, ahubwo ari inshingano y’Isi yose, cyane cyane abahanzi
n’ibyamamare bafite ijwi rigera kuri benshi.
Ubutumwa bwe
kandi bushimangira akamaro ko gukomeza kwibuka, guharanira ukuri ku mateka no
kwamagana abapfobya cyangwa abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo
kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro n’ubwiyunge.
Like This Post? Related Posts