• Imyidagaduro / ABAHANZI

 

Umunyarwenya Kingsley  Ogbonna  uzwi nka  Doctall  Kingsley   ukunze  kwiyita  Ntakirutimana  yifatanyje n’abanyarwanda  n’isi  yose kwibuka  Jenoside  yakorewe Abatutsi 1994 ku nshuro  ya  32

Uyu  munyarwenya mu butumwa bwe  yanyujije kuri Instagram ye  yerekanye nawe ko  yifatanyije n”abavandimwe b’abanyarwanda  kwibuka  Inzirirakarengane z’Abatutsi barenga Miliyoni bishwe  bazira  uko bavutse.

Doctall  Kingsley mu butumwa bwe birebure  yagize ati “ Banyarwanda bagenzi banjye,Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu minsi ijana gusa, ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe bwaratwawe . Ni amateka ababaje cyane, yakoze ku banyarwanda bose ababyeyi bacu, abavandimwe bacu, bashiki bacu na basaza bacu, inshuti zacu, ababyara bacu n’abana bacu.

Nubwo hari aho nashoboraga kutabivuga neza, ukuri kugumaho: ni ibyago bikomeye byabaye ku gihugu cyacu, kandi bidusigira isomo rikomeye. Mu gihe dukomeza Kwibuka twamagane  abavuga  imvugo z’u rwango  ndetse n’ivangura
Kandi twiyemeje ko nta na rimwe bizongera kubaho ukundi.

Duharanira amahoro, ubumwe n’urukundo atari mu Rwanda gusa, ahubwo no muri Afurika yose. Imana ihe umugisha u Rwanda.Imana ihe umugisha Afurika.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments