Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanyutse cyane nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko igihugu cye na Iran byemeranyije agahenge ko guhagarika intambara mu gihe cy’ibyumweru bibiri ndetse no kongera gufungura inzira ya Hormuz.
Nyuma y’uko
Trump atangaje aka gahenge mu masaha yo mu rukererera ahagana Saa Cyenda,
ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli idatunganyijwe yo mu bwoko bwa Brent [Brent
crude oil] cyagabanyutseho 13,3% kigera kuri 94,76$ ku kagunguru. Agaciro ka
peteroli icuruzwa muri Amerika kageze kuri 95,79$ ku kagunguru nyuma yo
kugabanyukaho hafi 15,2%.
Trump
yatangaje iby’agahenge na Iran nyuma y’uko abwiye Iran ko igomba kuba yafunguye
inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli byose bijya hirya no
hino ku Isi, bitarenze ku wa 8 Mata 2026.
Ibi yabivuze
mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Truth Social ku wa 7 Mata, aho yavuze ko Iran
nitubahiriza ibyo yayibwiye, ayirimbura.
Ati “Ndaza
kurasa bikomeye muri Iran ku buryo abayikomokamo
bose bari buze gupfa muri iri joro.”
Gusa habura
amasaha make ngo ayirimbure, Trump yisubiyeho agaragaza ko nyuma y’ibiganiro
bagiranye n’ubuyobozi bwa Pakistan, hemejwe agahenge hagati ya Iran na Amerika
mu gihe ab’i Tehran bakwemera ko ingendo zo mu nzira ya Hormuz zafungurwa.
Byakurikiwe
n’itangazo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Iran, Abbas Araghchi, yashyize
hanze kuri uwo munsi, aho yavuze ko igihugu cye cyiteguye kureka ubwato butwara
ibikomoka bugaca mu nzira ya Hormuz igihe ababutwaye bakoranye neza n’igisirikare
cy’iki gihugu.
Inzobere mu
by’ubukungu zigaragaza ko ahazaza h’igabanyuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri
peteroli hashingiye ku kuba ibiganiro byo guhagarika intambara hagati ya
Amerika na Iran bizagenda neza kugira ngo ubwato bubitwara bubashe gukomeza
kuhanyura nta kabuza.