Abanyarwanda batuye muri Canada bongereye imbaraga mu kurwanya abapfobya cyangwa bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane abifashisha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo.
Ibi byagarutsweho ku wa 7 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku
nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye mu nzu ndangamurage ya Canadian Museum of History, cyitabiriwe
n’abarenga 800 barimo abayobozi, Abanyarwanda baba muri Canada n’inshuti z’u
Rwanda.
Iki
gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka ndetse no gushyira indabo ku
mugezi wa Ottawa River, mu rwego rwo guha
icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994.
Ambasaderi
w’u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro,
yashimangiye ko kwibuka atari ugusubiza amaso inyuma gusa, ahubwo ari no
kurinda ukuri kw’amateka no guhangana n’abagoreka amateka.
Yagize
ati: “Kwibuka ni uguha agaciro abo twabuze no kurinda ukuri. Ni
inshingano yo kuvuga ukuri no kwamagana akarengane aho kari hose.”
Yanagaragaje
ko Abanyarwanda baba mu mahanga bazarushaho guhangana n’abahakana Jenoside
n’abayipfobya, by’umwihariko abihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga.
Ku
ruhande rwa Guverinoma ya Canada, ibiro bya Minisitiri w’Intebe byanyujije
ubutumwa ku rubuga rwa X, byifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gikorwa cyo
kwibuka, bishimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi idakwiye kwibagirana.
Umushakashatsi
ku makimbirane, Bojana Coulibaly, yavuze
ko guhakana Jenoside atari igitekerezo gisanzwe, ahubwo ari kimwe mu byongera
gukomeretsa amateka.
Ati:
“Guhakana Jenoside si ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ni
kimwe mu bigize Jenoside ubwayo.”
Iki
gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Canada, barimo abo mu Nteko
Ishinga Amategeko, bagaragaje ko bashyigikiye u Rwanda mu gukomeza kubungabunga
amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu
gihe imyaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ubutumwa bwatanzwe muri
iki gikorwa bushimangira ko urugamba rwo kurwanya abayihakana n’abayipfobya
rugikomeje, by’umwihariko mu bihe by’ikoranabuhanga aho amakuru ashobora
gukwirakwira vuba kurusha mbere.