Umuhanzi Jabo
Jean Marie uzwi cyane mu gukora
indirimbo zigisha uburere mboneragihugu ndetse n’izo kwibuka Jenoside yakorewe
Abatutsi yashyize hanze indirimbo ebyiri zo komora ibikomere abarokotse
Jenoside yakorewe Abatutsi .
Indirimbo Jabo Jean Marie yashyize hanze
yise Sindakira n’Impamba yasizhyize hanze mu gihe abanyarwanda n’isi yose bari
mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 32
Mu kiganiro
n’umunyamakuru wa BTN Rwanda Jabo yamutangarije
ko yakoze ziriya ndirimbo ashaka guha ubutumwa
no komora ibikomere abarokotse
Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ubu bakomeje kwiyubaka
Jabo yagize
ati indirimbo Impamba ni indirimbo
y’icyunamo (Kwibuka) yuzuyemo amarangamutima akomeye, igaruka ku bubabare bwo
kubura abacu batabonye amahirwe yo kuvuga amagambo yabo ya nyuma.
Igaragaza
ituze riteye ubwoba , ibibazo bitabonye ibisubizo, n’agahinda gakomeza kubana
n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe kandi yubaha urukundo rutigeze
rubasha kuvugwa.
Muri icyo
gihe, iyi ndirimbo inagaragaza ukwihangana n’icyizere cyo gukomeza kubaho,
igaragaza uko abarokotse bakomeje gutwaza umurage n’amajwi y’ababuze, babibuka
kandi bakabasigasira.
Ni indirimbo
itanga ubutumwa bukomeye bwo kwibuka, kubaha abacu, no gukomeza kubaho twubaka
ejo hazaza hatarimo urwango.
Yakomeja atubwira
ko indirimbo SINDAKIRA ari indirimbo
nayo yakoze mu rwego rwo gukomeza
gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Ivuga ku
barokotse Jenoside ariko nyuma y’imyaka
myinshi bagishakisha imibiri y’ababo bishwe
muri ayo mahano ariko
Imitima yabo kugeza nubu ikaba itaratuza kuko ababo nta mva bashyungiyemo nta n’ibisobanuro
Bihari ku buryo ntaho kubunamiro hahari mu cyubahiro
Muri iyo ndirimbo
Jabo avugamo ko hari abantu bazi
ukuri. Hari ababonye ibyabaye, hari ababigizemo uruhare, hari n’ababyibukaariko
bagahitamo guceceka.
Bavuga
ubumwe, bagaragaza ko bahindutse, ariko guceceka kwabo bikomeza gusiga
ibikomere bifunguye, bigafunga abarokotse mu isi yuzuyemo ibibazo bitagira
ibisubizo: “Abo twabuze bari he?”
Indirimbo
Sindakira ni indirimbo itanga icyizere ndetse n’ugushidikanya icyarimwe kuko abarokotse
biera ko umunsi umwe ukuri
kuzajya ahagaragara nubwo abakoze
amahano bafite ibizubio ariko bagahitamo kutabivuga
Sindakira kandi ni
indirimbo irimo ubutumwa bwo kwanga guceceka , gucika intege ndetse no kwanga ko
uguhisha ukuri bizatsinda
Kuko gukira
ntibishoboka mu buryo bwuzuye igihe ukuri kugihishwe, kandi kwibuka
ntibishobora kuruhuka igihe ababuze bataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Ubu ni bumwe
mu butumwa bukubiye mu magambo ari mu ndirimbo sindakira ya Jabo Jean Marie
Ku rundi ruhande ariko muri iki gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Jabo Jean Marie yasabye urubyiruko kwima umwanya abashaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda banyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse na handi hose banyura .
Ati
“Ubutumwa bwanjye ni ugusaba urubyiruko by’umwihariko n’Abanyarwanda muri
rusange kwima umwanya abashaka gusenya ubumwe bwacu, bagoreka amateka y’Igihugu
cyacu.”
Jabo yibukije urubyiruko ko mu gihe izari ingabo za
RPA zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi, amahanga yari aho arebera, bityo
ahamya ko Abanyarwanda ari bo bafite umukoro wo kurinda ibyo bamaze kwigezaho
badategereje abanyamahanga.