Kate Bashabe
yavuze ko nubwo hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye,
uburibwe bugihari ku barokotse, ndetse n’imitima myinshi ikimenetse
Yabitangaje
abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu gihe u Rwanda n’Isi batangiye Kwibuka
ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri
1994.
Ati: “Nyuma
y’imyaka 32, uburibwe buracyahari, guceceka biracyaremereye, turacyafite
inzibutso mu mitima yacu. Duha icyubahiro ubuzima bwatwawe, imiryango
yasenyutse n’imbaraga z’abo bahisemo kongera guhagarara bagakomera. Duhagaze mu
kuri, icyubahiro no kwibuka.”
Yakomeje
yamagana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko badakwiye guhabwa
umwanya.
Ati:
“Twamaganye abo bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Kate Bashabe
yongeyeho ko kubabarira ku barokotse ari ubutwari bukomeye cyane, kuko benshi
babuze imiryango yabo ariko bagahitamo inzira y’ubwiyunge.
Ati: “Abo
babuze imiryango yabo, bahorana uburibwe umunsi ku munsi ariko bakaba
barahisemo kubabarira, imbaraga zanyu zirenze amagambo. Kwihangana kwanyu ni
urumuri mu mateka y’umwijima wacu.”
Yasoje
ubutumwa bwe agaragaza akamaro ko kwibuka, avuga ko ari inzira yo kurinda
amateka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho.
Ati:
“Twibuka kugira ngo amateka atazongera kubaho. Twibuka kugira ngo abahakana
batagira umwanya muri twe. Twibuka kugira ngo ‘Ntibizongere Ukundi’ ibe
isezerano turinda.”
Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100
gusa, bazira uko bavutse.