• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi Norbert Rusanganwa wamenyekanye nka Kenny Sol  yasabye  Urubyiruko  n’abanyarwanda muri  rusange  kwamagana umuntu wese ufite  ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 igatwara ubuzima  bwabarenga miliyoni  bazira uko bavutse .

Uyu muhanzi yabitanganje  mu gihe Abanyarwanda  n’Isi yose  bibuka ku nshuro  ya 32 Jenoside  yakorewe Abatutsi muri 1994 ,aho  yahishuye yasize  ibikomeee byinshi mu mitima ya benshi kugeza nubu nubwo abanyarwanda ubu biyubatse .

Yagize  ati” Rubyiruko mwirinda ikintu cyose  cyabashora  mu nzangano n’ivangura  kuko bishobora  gutuma haba ibikorwa bibi byatwata ubuzima bwa bamwe ,abasaba ko bakoresha ingufu zabo  zishoboka ku buryo amahano yabaye hano mu Rwanda atazasubira ukundi

Ibi  Kenny Sol yabitangaje mu butumwa yageneye Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko  ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakrewe Abatutsi ku nshuro ya 32

Yagize ati” rubyiruko mukwiye kwitandukanya n’imyumvire ifata Jenoside yakorewe Abatutsi nk’amateka ya kera cyangwa nk’umugani, ashimangira ko ari amateka akwiye kwigwaho no kubakirwaho ejo hazaza heza.

Yagize ati: “Ubutumwa naha urubyiruko rugenzi rwanjye ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tutagomba kuyifata nka kera habayeho cyangwa se nk’umugani, ahubwo amateka yacu atubere urumuri rutumurikira urukundo no guhagurukira hamwe tugahangana n’abapfobya cyangwa se n’icyatuma inzira y’umumwijima twaciyemo twongera kuyicamo ukundi.”

Uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya R&B, yakomeje agaragaza ko urubyiruko rufite inshingano ikomeye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ari rwo mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza.

Yagize ati: “Twe nk’urubyiruko ni uguhagurukira hamwe tukamagana abashaka guhakana cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abashaka kuyiha izindi nyito, ni twe mbaraga z’ejo hazaza, twubake u Rwanda rwiza ruzira ingengabitekerezo n’amacakubiri."

Kenny Sol yasoje asaba urubyiruko kurangwa n’urukundo, ubumwe n’ubwiyunge, agaragaza ko ari byo bizafasha kubaka igihugu gikomeye kandi kirangwa n’amahoro arambye.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments