Umunyamakuru
Gloria Mukamabano wahoze akora kuri Televiziyo y’u Rwanda yandikiye ibaruwa Se
wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abinyujije
kuri konti ye ya Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10
Mata 2026, Gloria Mukamabano yasangije ku mbuga nkoranyambaga ibaruwa yandikiye
Se Kabano wishwe mu 1994.
Muri iyo
baruwa yagize ati “Data hashize imyaka 32, ariko tugukumbura buri munsi. Narakuze,
ubu mfite abana. Nari kwishimira kukubona ukunda abuzukuru.
Uyu mwaka
,nabwiye mama nti “ Data yari guterwa ishema nawe Waratsinze, twarakuze.”
Gloria
yakomeje abwira Se ko u Rwanda kuri ubu rwahindutse rukaba ari igihugu kirangwa
n’ubumwe
Ati “ U
Rwanda wari uzi rwarahindutse, ubu ni Igihugu cyunze ubumwe gitera
imbere.
Turibuka.
Ndagukunda Data”
Gloria
Mukamabano w’imyaka 34 y’amavuko ni umwe mu banyamakurukazi bagize amazina
aremereye mu Rwanda.
Uyu mubyeyi
w’abana babiri yakoreye ibitangazamakuru binyuranye birimo: Tv10, Royal TV
ndetse na RBA yakoreye imyaka igera ku icumi agasezera muri Gashyantare 2026.
Kuri uyu
munsi Gloria amaze iminsi yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho
yasanze umuryango we.
Like This Post? Related Posts