• Amakuru / MU-RWANDA


Abantu 26 bo mu Karere ka Ngoma bakubiswe n’inkuba, umwe ahita yitaba Imana mu gihe abandi bajyanywe kwa muganga barimo kwitabwaho n’abaganga.

Iyi nkuba yakubise ahagana Saa Tanu zo kuri uyu wa 13 Mata 2026, mu Kagari ka Cyarwa, Umurenge wa Gashanda, aho aba baturage bari bari mu mirima y’umuceri mu gishanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Ngenda Mathias, yavuze ko iyi nkuba yakubise abaturage ubwo bari bagiye kwikinga imvura mu nzu ikoreshwa nk’ububiko.

Ati: “Abantu 26 bose ni bo bakubiswe n’inkuba, umwe ahita apfa. Abandi twabajyanye kwa muganga, bamwe ku kigo nderabuzima cya Gashanda abandi ku bitaro bya Kibungo.”

Abantu batatu bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Gashanda, mu gihe 22 bajyanywe ku bitaro bya Kibungo kugira ngo bitabweho byihuse.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashanda bwatangaje ko bukomeje gukurikirana ubuzima bw’abakomeretse no gufasha imiryango yahuye n’iki kibazo.

Bwongeye kwibutsa abaturage kwitwararika mu bihe by’imvura, birinda kwikinga ahantu hashobora kubashyira mu kaga, cyane cyane mu bishanga no mu nyubako zidafite ubwirinzi buhagije.

Si ubwa mbere inkuba iteje impanuka zikomeye muri aka karere, kuko no ku wa 4 Mutarama 2026 mu Murenge wa Jarama, inkuba yakubise abantu 15, icyenda bahita bitaba Imana.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments