• Amakuru / POLITIKI


Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubutasi muri Brésil, Alexandre Ramagem, yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ICE), ku wa 13 Mata 2026.

ICE yatangaje ko yamufatiye ku butaka bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma y’uko yari yarahungiye muri iki gihugu avuye muri Brazil, aho akurikiranyweho uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi.

Ramagem ashinjwa kuba yarakoranye n’uwahoze ari Perezida wa Brésil, Jair Bolsonaro, mu mugambi wapfubye wo guhirika ubutegetsi bwa Luiz Inácio Lula da Silva, watsinze amatora yo mu 2022.

Ku bw’ibi byaha, Ramagem yakatiwe igifungo cy’imyaka 16 n’inkiko zo muri Brésil, ari na byo byatumye igihugu cye gikomeza gusaba ko yasubizwayo kugira ngo aryozwe ibyo yakoze.

Nubwo impamvu nyirizina yo gufatwa kwe itaratangazwa mu buryo bwemewe, umwe mu nshuti za Bolsonaro uba muri Amerika, Paulo Figueiredo, yavuze ko ashobora kuba yafashwe azira kutubahiriza amategeko y’umuhanda.

Iki kibazo kije mu gihe n’uwahoze ayobora Brésil, Bolsonaro, na we yakatiwe igifungo cy’imyaka 27 n’amezi atatu muri Nzeri 2025, ahamijwe ibyaha bifitanye isano no kugerageza guhirika ubutegetsi.

Ibi byose bikomeje gukurura impaka ku rwego mpuzamahanga, aho bamwe mu bayobozi barimo Donald Trump bagaragaje kutishimira uko Bolsonaro yakurikiranywe, bikagira ingaruka no ku mubano w’ubucuruzi hagati ya Amerika na Brésil. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments