Wilondja Kambale uzwi cyane nka Jay Squeezer cyangwa Kasuku ku mbuga nkoranyambaga, yatewe n’abagizi ba nabi mu rugo rwe, baramukubita bikomeye kugeza bamusize ari intere.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Mata 2026, aho uyu musore avuga ko yahuye n’itsinda ry’abagabo batatu bari bitwaje intwaro zirimo imbunda nto ebyiri n’umuhini.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe, Kasuku yavuze ko aba bagabo bamwinjiranye mu nzu nyuma yo kwiyita abakozi bajyana ubutumwa mu ngo z’abantu, mu gihe bari bageze iwe cyane ko atuye ku muryango ureba ku muhanda, bahageze hari gutambuka umukecuru baturanye wari ufite imbwa.
Yagize ati: “Bari batatu, babiri bafite imbunda nto undi afite umuhini. Bankubise cyane ariko Imana yarandinze ntibabasha kunyica.”
Nubwo abo bagizi ba nabi bari bipfutse mu maso, yavuze ko amagambo bamubwiraga yagaragazaga ko bari bafite umugambi wo kumwivugana. Mu byo bamubwiraga harimo amagambo akomeye amwibutsa ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Bankubitaga bambwira ngo turagukubita ku buryo nuramuka ugeze no mu ijuru n’ibi uzabyibuka. Ntimuri mu bihe byo Kwibuka? N’ibi uzabyibuke.”
Kasuku kandi yagaragaje ko igitero cyabo cyahagaritswe n’umuturanyi we w’umukecuru wari uri hafi aho, wabonye ibiri kuba agahita yegera aho atuye. Ibi byateye ubwoba umwe mu bagizi ba nabi, bituma bose bahita bahunga batarasohoza umugambi wabo.
Nyuma y’ibi byabaye, Kasuku yatangaje ko yahise abimenyesha Polisi kugira ngo hakorwe iperereza ku bagabye icyo gitero.
Yongeyeho ko ari gukorana n’ubuyobozi bw’aho atuye mu gushaka uko umutekano we wakongerwa.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano ntiziratangaza amakuru arambuye ku iperereza, mu gihe abakekwaho icyo gitero bataramenyekana.