Nyuma
y’icyumweru Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, mu bice bitandukanye
by’igihugu benshi bari bamaze kwicwa. Ku rundi ruhande ingabo za Loni aho
kurinda umutekano zihitamo gufata indege zirataha.
Ingabo
zirenga 450 z’Ababiligi zari mu Rwanda mu butumwa bw’amahoro ni bwo zuriye
indege zisubira mu gihugu cyabo.
Interahamwe
n’abasirikare ba Leta biciye Abatutsi basaga 10,000 muri Kiliziya ya Nyamata,
mu kibuga cya kiliziya ndetse no mu zindi nyubako zihegereye. Kugeza ubu
abagera ku 45,000 bakaba bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyamata.
Abatutsi
biciwe mu Rugarama ahahoze Electrogaz no ku ishuri rya APACE ku Kabusunzu hose
hari muri Nyakabanda.
Abatutsi
bari bahungiye ku Kiliziya Gatolika ya Kibagabaga ubu ni mu Murenge wa
Kimironko barishwe.
Abatutsi
bagera kuri 95 bari bahungiye kuri Paruwasi Kirambi ubu ni mu Murenge wa
Nyagisozi mu Karere ka Nyanza barahiciwe.
Kuva ku
itariki ya 14-15 Mata 1994, Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Taba biciwe ahitwa
mu Kiryamo cy’Inzovu.
Ingabo za
FPR Inkotanyi zageze Kiziguro, zibasha kurokora Abatutsi 11 bari batawe mu
cyobo ariko batarapfa.
Kuva ku
itariki ya 14-15 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Rukondo
(Mbazi), ubu habarizwa mu Karere ka Nyamagabe, bose barishwe
Interahamwe
z’i Shyorongi, ahitwa Bugaragara (mu Karere ka Rulindo), zabanzaga
gukusanyiriza Abatutsi mu nzu ya Nyiramana Agnes wari utuye i Kanyinya, bamaze
kuba benshi zikabica zikabajugunya muri Nyabarongo.
Interahamwe
zateye kandi zica Abatutsi bagera ku 30,000 bari bahungiye ku Kiliziya ya
Kibeho, abagera ku 2000 gusa ni bo barokotse uwo munsi. Ku mugoroba w’uwo munsi
Padiri Ngoga wari wakiriye izo mpunzi ni bwo yakoreshaga inama abarokotse
ababwira ko bagomba guhunga berekeza i Butare cyangwa i Burundi kuko yakekaga
ko ho nta bwicanyi buhari.
Bamwe
bagerageje guhungira i Burundi bararokoka na ho Padiri Ngoga yiciwe i Butare.
Ibyo bitero
by’abishe Abatutsi mu Kiliziya ya Kibeho byari biyobowe na Silas Mugirangabo,
Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Charles Nyiridandi, Burugumesitiri wa Komini
Mubuga, Damien Biniga, Superefe wa Munini, Juvénal Ndabalinze, Umuyobozi Mukuru
w’Uruganda rw’Icyayi rwa Mata, Innocent Bakundukize, Agoronome wa Komini Mubuga
na Padiri Emmanuel Uwayezu, Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri Marie Merci rwa
Kibeho n’Umupolisi witwa Athanase Saba.
Kuri iyi
tariki kandi abajandarume boherejwe gucunga impunzi z’Abatutsi zari zahungiye
mu Kiliziya ya Nyange, bategeka ko nihagira uwongera kuzigemurira ibyo kurya na
we yicwa. Ayo yari amayeri yo kugira ngo Abatutsi bahungiye mu kiliziya bicwe
n’inzara, ntibabashe kubona imbaraga zo kwirwanaho Interahamwe nizibatera.
Hagati
y’itariki ya 14-15 Mata 1994, Interahamwe zishe Abatutsi bose bari bahungiye ku
Kiliziya ya Cyahinda, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.
I Kamembe
hishwe Abatutsi bo muri Kadasomwa bicirwa kuri Paruwasi Katedarali ya Cyangugu.
Hishwe Abatutsi bo ku Mubuga muri Gihombo bicirwa ahitwa ku Muhombori.
Like This Post? Related Posts