• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mata, Papa Leo XIV yasuye Bab El Oued, mu ntara ya Alger, aho yagiye ku kigo cy’Ababikira b’Abamisiyoneri b’Abanya-Augustini giherereye i Bab El Oued.

Uru ruzinduko rwari rugamije guha icyubahiro abihayimana b’Abagustini bishwe ku wa 23 Ukwakira 1994, mu gihe cya politiki n’umutekano muke byaranze Algeria.

Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Pope Leo XIV yashimangiye akamaro k’iki gikorwa, agira ati:“Uku kuhaba kwanyu bifite igisobanuro gikomeye cyane.”

Yakomeje yibutsa inyigisho za Saint Augustine, avuga ko zishishikariza abantu kubaha agaciro ka buri muntu no gushyira imbere itandukaniro ribahuza aho kubatanya.

Ubutumwa bwe bwibanze ku gukomeza kwimakaza amahoro, ubworoherane no kubana mu bwubahane, cyane cyane mu bihugu byahuye n’amakimbirane akomeye mu mateka yabyo.

Si ubwa mbere yari ahasuye, kuko yahageze inshuro ebyiri mbere mu 2004 no mu 2009, igihe yari umuyobozi mukuru w’umuryango wa Order of Saint Augustine. Abihayimana bavuga ko bamwibuka nk’umuntu wicisha bugufi, uvuga gake ariko wegereye cyane abo babana.

Uru ruzinduko rwari rugamije guha icyubahiro Sœur Esther Paniagua na Sœur Caridad Álvarez Martín Alonso, bishwe ku wa 23 Ukwakira 1994 mu gihe cy’intambara yo mu gihugu cya Algeria, ubwo bari bagiye mu misa. Aba bihayimana bari mu bagize itsinda ry’abamaritiri 19 ba Algérie, bashyizwe mu rwego rw’abatagatifu (béatifiés) ku wa 8 Gicurasi 2018 i Oran, ku Sanctuaire de Notre-Dame de Santa Cruz.

Ikigo cya Bab El Oued, gitegurirwamo ibikorwa byinshi birimo gufasha abana, urubyiruko n’abakuze, ndetse no kwigisha abagore ubudozi, ubukorikori n’ibindi bikorwa bibateza imbere, abihayimana batandatu baturutse mu miryango ibiri yo muri Alger—iy’i Notre-Dame d’Afrique n’iy’i Dar El Beïda—bahuriye hamwe kugira ngo bakire Papa.

Nyuma y’isengesho rihuriweho n’abo bihayimana no kumva ubutumwa bwa Sœur Lourdes Miguélez, mugenzi w’abishwe, Papa Leo XIV yagejeje ijambo ku bari aho, yibutsa amateka y’abishwe n’abandi bose bitangiye ukwemera.

Yagize ati: “Aba maritiri 19 ni ikimenyetso cy’agaciro gakomeye kuri iki gihugu, batwigisha icyo ubuzima bwo kwiha Imana bugomba kuba cyo: gutanga ubuhamya, nubwo byagera no ku bwitange bukomeye.”

Yanagaragaje ko kuba abo bihayimana bari muri Algérie ari “ubutunzi bukomeye kuri iki gihugu”, kuko batanga urugero rw’urukundo n’ubwitange.

Mu biganiro yagiranye n’abihayimana, Papa Leo XIV yashimangiye inyigisho za Saint Augustine, avuga ko ari impano ikomeye kuri aka karere.

Yagize ati: “Ni ngombwa guteza imbere kubaha agaciro ka buri muntu no kubana mu mahoro, twubaha itandukaniro riri hagati yacu.”

Yakomeje ashimira abo bihayimana ku murimo bakora, abashishikariza gukomeza inzira y’urukundo, ubwitange n’ubumwe.

Yanibukije ko umunsi mukuru wo kwibuka abo maritiri 19 uzizihizwa ku wa 8 Gicurasi, umunsi uhurirana n’uwo yatorewe kuba Papa.

Uru ruzinduko rwari rumwe mu bikorwa by’ingenzi bigize urugendo rwa Papa Leo XIV muri Afurika, aho akomeje gutanga ubutumwa bwo kwibuka amateka, kubabarira no kubaka ejo hazaza harangwa n’ubumwe n’icyizere.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments