Komite
Nyobozi y’Ihuriro ry’Abafana b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahagaritse
mu nshingano Muhawenimana Claude wari umuyobozi waryo, akurikiranyweho
kunyereza Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda zari zigenewe
abafana mu gihe cy’imikino ya FIFA Series 2026.
Amakuru
y’ihagarikwa rya Muhawenimana Claude yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa
Kabiri, tariki ya 14 Mata 2026 aho amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko
Muhawenimana Claude yamaze kwandikirwa na Komite Nyobozi ihagarariye abafana
b’Amavubi ku rwego rw’Igihugu, amenyeshwa ko ahagaritswe by’agateganyo ku
nshingano zo kubabera Perezida.
Uretse
kumenyeshwa ko yahagaritswe, abagize iyi komite bamaze kwandikira kandi
ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, babumenyesha
ko Muhawenimana Claude atakiri umuyobozi w’abafana b’ikipe y’Igihugu y’u
Rwanda, Amavubi.
Binyuze mu
nama eshatu zakozwe na Komite Nyobozi y’Ihuriro ry’Abafana b’Ikipe y’Igihugu
y’u Rwanda, Amavubi, tariki ya 04, 09 n’iya 12 Mata 2026, Muhawenimana Claude
yatumijweho ngo atange ibisobanuro ku myitwarire ye ariko izo nama zose
ntiyitaba.
Nyuma yo
gukora izi nama zose, Komite Nyobozi yafashe imyanzuro maze iyishyikiriza
FERWAFA ndetse iri Shyirahamwe ryemeza ko ryayakiriye.
Amakuru
kandi avuga ko nyuma yo guhagarika Claude kuri izi nshingano, imyanzuro yahawe
Umuhesha w’Inkiko kugira ngo ayimugezeho ndetse ayimugezaho biciye ku muyoboro
wa WhatsApp tariki ya 10 Mata 2026.
Intandaro yo
guharika Muhawenimana Claude , bivugwa ko ari amafaranga angana na miliyoni
eshatu, 3,000,000 Frw yagenewe abafana b’Amavubi mu mikino ya FIFA Series 2026
ariko ntabagereho ndetse ntanace kuri Konti za Fan-club y’Amavubi nk’uko
byagakwiye kuba bikorwa.
Abasinye ku
myanzuro ihagarika Muhawenimana Claude , ni Anita Kivuye usanzwe ari Visi
Perezida we, Minani Hemedi Ushinzwe Ubukangurambaga, Bayingana Innocent usanzwe
ari Umubitsi, CIP [Rtd] Kayitana Vincent Ushinzwe Umutekano na Vandamme
Watchuma Ushinzwe ibikoresho by’iyi Fan-club [Logistique].
Ibindi
Claude aregwa n’abo bakorana, birimo kujya muri FERWAFA kubahagararira ariko
akagenda mu izina rye aho kugenda mu izina ry’abafana b’Amavubi ndetse mu gihe
asabwe ahacishwa ubufasha bw’abo bafana, agatanga ibye [Emails na Konti za
Banki].
Mu kiganiro
yahaye UMUSEKE Claude yigaramye ibyo ashinjwa n’abo bayoborana avuga ko nta
bubasha babifitiye.
Uretse kuba
ari we muyobozi w’abafana b’Amavubi ku rwego rw’Igihugu, ni na we uyobora aba
Rayon Sports ku rwego rw’Igihugu.
Like This Post? Related Posts