Papa Léon
XIV yageze i Alger ku wa Mbere tariki ya 13 Mata, mu ruzinduko rwe rwa mbere
rw’ivugabutumwa ku mugabane wa Afurika, akaba ari na rwo rurerure kuva
yatangira ubupapa bwe. Nyuma y’imihango yo kumwakira, gusura urwibutso
rw’abahitanywe n’intambara rwa Maqam Rchahid ndetse no kugirana ibiganiro na
Perezida Abdelmadjid Tebboune, yahuriye n’abayobozi, sosiyete sivile
n’abadipolomate mu kigo cy’inama cya “Djamaa El Djazair”, aho abantu bagera ku
1,400 bari bahari.
Mu ijambo
rye, Papa yavuze ko yishimiye kongera kugaruka muri Algérie, aho yari yarigeze
gusura mbere akiri umuyobozi w’Abanya-Augustini. Yagize ati:
“Naje iwanyu ndi umusuhuke w’amahoro, nshaka guhura n’abaturage ba Algérie.
Twese turi abavandimwe kuko dufite Data umwe uri mu ijuru.”
Yasabye
abantu kurenga amakimbirane no kongera kuganira, ashimangira ko isi ikeneye
ubumwe n’ubwumvikane.
Papa Léon
XIV yashimye cyane indangagaciro z’Abanya-Algeria zirimo ubufatanye
n’ubwakiranyi. Yavuze ko abaturage bafite umutima mwiza wo gufashanya, haba ku
benegihugu ndetse no ku banyamahanga.
Yanagarutse
ku muco wa “sadaka” (gutanga), avuga ko gusaranganya ibyo umuntu afite ari
ikibazo cy’ubutabera, anenga abakusanya umutungo bagasigara batita ku bandi.
Papa yanenze
ibihugu n’imiryango ikomeje kurenga ku mategeko mpuzamahanga, anavuga ku byo
yise “ibigeragezo bishya by’ubukoloni”. Yasabye ibihugu gukorana no gufashanya
mu kubaka isi irangwa n’ubutabera n’ubwuzuzanye.
Yagize ati: “Ntabwo
isi izahinduka neza mu kongera amakimbirane, ahubwo ni mu kubaha agaciro ka
muntu no kwita ku mibabaro y’abandi.”
Mu butumwa
bwe, Papa yasabye abayobozi gukorera inyungu z’abaturage aho kubategeka. Yashimangiye
ko imbaraga z’igihugu zishingira ku bufatanye bw’abaturage bose mu guteza
imbere inyungu rusange.
Yanagarutse
cyane ku ruhare rw’urubyiruko, arushishikariza kuba isoko y’impinduka
n’icyizere cy’ejo hazaza.
Papa yavuze
ko inyanja ya Méditerranée n’ubutayu bwa Sahara ari ahantu h’ingenzi ku isi,
asaba ko bidahinduka “irimbi” ahubwo bikaba ahantu ho kubaka amahoro n’ubuzima.
Yamaganye
abungukira mu mibabaro y’abandi, anasaba ko hashyirwaho ingamba zo kurwanya
impamvu zitera kwiheba n’ibibazo byugarije abantu.
Mu gusoza,
Papa Léon XIV yahamagariye abantu kwigishwa umuco wo gutekereza neza, kuganira
no kwakira abo batandukanye nabo.
Yagize ati:
“Dukwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo twiyunge n’abari abanzi bacu,
twubake ejo hazaza heza dusangiye.”
Like This Post? Related Posts