Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Ndamyimana Daniel, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no guhakana no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, Ndamyimana yafashwe ku wa 11
Mata 2026, nyuma yo gushaka gutegura igikorwa cyo kwibuka ku itariki ya 6 Mata
2026.
Iyi tariki si yo igenwa n’amategeko yo kwibuka Jenoside yakorewe
Abatutsi, kuko bikorwa kuva ku wa 7 Mata kugeza ku wa 3 Nyakanga buri mwaka.
Tariki ya 6 Mata ikunze gukoreshwa n’abashaka kugoreka amateka, bayihuza
n’urupfu rwa Juvénal Habyarimana.
Mu ibazwa rye, Ndamyimana yabanje kuvuga ko icyo gikorwa cyari
cyasabwe n’abarokotse Jenoside bo mu murenge ayoboye, ariko nyuma aza kuvuga ko
byari amarangamutima ye bwite.
Kuri ubu, iperereza rirakomeje kugira ngo hasobanurwe neza impamvu
n’icyo yashakaga kugeraho. Uyu muyobozi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya
Kamembe mu gihe dosiye ye igikurikiranwa.
RIB yongeye kwibutsa ko guhakana no kugoreka Jenoside ari icyaha gihanwa n’amategeko, isaba abaturage bose kubahiriza amateka y’Igihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Like This Post? Related Posts