• Imyidagaduro / ABAHANZI

Niyigaba Clement wamenyekanye mu myidagaduro y’u Rwanda nka DC Clement nyuma y’igihe akurikiranyweho, agiye kugezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku wa 20 Mata 2026.

Amakuru amakuru atugeraho ni uko DC Clement ategerejwe kwitaba Urukiko akaburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku wa 20 Mata 2026.

Ku wa 8 Mata 2026 ni bwo dosiye ya Niyigaba Clement wamamaye nka DC Clement yashyikirijwe Ubushinjacyaha, ku ikubitiro akaba yararezwe ibyaha bitanu nubwo hari ibindi RIB yavugaga ko bagikoraho iperereza.

Ibyaha DC Clement akurikiranyweho birimo icyo kwangiza ikintu cy’undi kubw’inabi, icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyo kurwanya ububasha bw’amategeko, icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe imirimo rusange n’icyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta.

DC Clement yatawe muri yombi ku wa 31 Werurwe 2026 ahita ajya gucumbikirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana mbere y’uko yimurirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments