• Amakuru / POLITIKI


Nibura abantu 12 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye ku kiyaga cya Tanganyika, hafi y’Umudugudu wa Mutakuya, muri Teritwari ya Kalemie mu Ntara ya Tanganyika, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Amakuru atangwa n’inzego zitandukanye arimo Sosiyete sivile ya Sheferi ya Rutuku, agaragaza ko ubwato bwa moteri bwari buvuye i Kasama bwerekeza Kamkolombondo bwarohamye mu gitondo cya kare, butwaye abagenzi n’imizigo.

Impamvu nyamukuru ikekwa ni ikirere kibi cyari cyugarije ako gace ndetse no kuba ubwato bushobora kuba bwari bupakiye birengeje ubushobozi bwabwo.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’intara bwo bwatangaje ko abapfuye ari barindwi, ariko ibikorwa byo gushakisha abandi baba barohamye biracyakomeje.

Abayobozi bagaragaje ko ubwato bwahagurutse mu gihe ikirere kitari kimeze neza, bituma iyi mpanuka iba, basaba ko hajyaho ingamba zikomeye zirimo kugenzura ubwato mbere y’urugendo no gukoresha amakoti arinda kurohama.

Imiryango itegamiye kuri Leta yo irasaba ko hashyirwaho amategeko akomeye agenga ingendo zo mu biyaga, mu rwego rwo kwirinda ko impanuka nk’izi zikomeza gutwara ubuzima bw’abantu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments