Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko mu cyumweru cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu 53 batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo.
Imibare ya RIB igaragaza
ko muri iki cyumweru cyatangiye ku wa 7 Mata, kirangira ku wa 13 Mata 2026,
habonetse ibirego 47 by’ingengabitekerezo ya Jenoside. Byagabanyutseho 38,2%
kuko mu gihe nk’icyo mu 2025 hari habonetse ibirego 76.
Abatawe muri yombi bakekwaho ibi byaha bo bagabanyutseho 27,2%
bagera kuri 53 mu 2026, bavuye kuri 81 mu 2025.
Intara y’Amajyepfo ni yo ifite umubare munini w’ibi byaha kuko
yabonetsemo ibirego 14, bingana na 29,8%. Intara y’Iburasirazuba ifite ibirego
13, iy’Iburengerazuba ikagira ibirego 10.
Muri Kigali habonetse ibirego birindwi, mu Majyaruguru haboneka
bitatu.
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko nubwo hashize imyaka 32
Jenoside ihagaritswe, hakiri ikibazo cy’abafite ingengabitekerezo haba mu
Rwanda no hanze yarwo.
Ku wa 8 Mata 2026, ubwo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda
n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangizaga Inama
Mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside, yagaragaje ko iyi ngengabitekerezo ikwiriye
kurwanywa abantu bivuye inyuma.
Ati “Mu bihugu byo mu Burengerazuba nta gihugu gishobora gukora
amarorerwa yo gukorana n’Aba-Nazi ngo amahanga areke kugikubita ahababaza.
Ariko dore RDC ku mugaragaro irakomeza gusakaza Politiki yimakaza
ingengabitekerezo ya Jenoside, bagakomeza gufasha bariya ba Nazi bo mu mutima
wa Afurika ari bo FDLR, bakanabashyira no mu ngabo zabo.”
Yagaragaje ko amahanga adakwiye kurebera mu gihe hari ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwira mu Karere bigizwemo uruhare n’Umutwe wa FDLR wayigizemo uruhare ukomeje gukorana ku mugaragaro n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Like This Post? Related Posts