Mu gihe u Rwanda rukomeje gutera intambwe igaragara mu kubaka inzego zikomeye zishingiye ku bumenyi n’ubunyamwuga, hashyizweho Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda, ikigo cyitezweho kuba inkingi ikomeye mu gutyaza ubuhanga, ubumenyi n’imiyoborere mu bya gisirikare n’umutekano.
Iyi kaminuza yashyizweho n’iteka
ryatangajwe mu Igazeti ya Leta yo ku wa 10 Mata 2026, ifite intego yo guhuriza
hamwe amashuri n’ibigo bitandukanye byigisha amasomo ya gisirikare, umutekano
n’ubuyobozi, byose bikazakorera hamwe mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi no
gutanga ubumenyi bujyanye n’ibihe. Icyicaro cyayo kizaba kiri i Kigali, umujyi
uri ku isonga mu iterambere ry’igihugu.
Ku rwego rwo hejuru rw’imiyoborere,
iyi kaminuza izaba iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,
Paul Kagame, uzaba ari Umuyobozi Mukuru (Chancellor). Nk’Umugaba w’Ikirenga
w’Ingabo z’u Rwanda, azaba ashinzwe gutanga icyerekezo rusange, kuyobora mu
buryo bw’icyubahiro ibikorwa bikomeye bya kaminuza, no kurinda ko intego zayo
zigerwaho mu buryo bunoze. Azajya kandi ayobora ibirori byo gutanga
impamyabumenyi, cyangwa agashyiraho umuhagarariye.
Nubwo ibikorwa byayo bitaratangira ku
mugaragaro, iyi kaminuza izaba ifite inshingano zikomeye zirimo kwigisha
abasirikare ku nzego zitandukanye, abashinzwe umutekano, abayobozi bakuru mu
nzego za Leta, ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga. Izaba itanga amasomo
ajyanye n’igihe, ashingiye ku bushakashatsi n’udushya, agamije guteza imbere
ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano mu karere no ku rwego
mpuzamahanga.
Imiyoborere yayo izashingira ku Nama
y’Ubutegetsi igizwe n’abantu 13 bafite ubunararibonye n’ubushobozi mu nzego
zitandukanye zirimo umutekano, amashuri makuru, ubushakashatsi n’iterambere
ry’igihugu. Muri aba, barindwi bazashyirwaho n’Iteka rya Perezida, barimo
Perezida w’Inama n’Umwungirije we.
Abandi bazayigize harimo Umuyobozi wa
National Defence College-Rwanda, uhagarariye abarimu n’abashakashatsi uzatorwa
na bagenzi be, umwe mu bayobozi b’amashami (Dean) uzatorwa, umuyobozi ushinzwe
ireme ry’uburezi muri kaminuza, ndetse n’uhagarariye abanyeshuri biga mu Ishuri
Rikuru ry’Ingabo. Ibi bigamije gutuma ibyemezo bifatwa bishingiye ku bitekerezo
bitandukanye kandi bifite ireme.
Mu rwego rwo kwimakaza uburinganire
n’uruhare rw’umugore mu miyoborere, byateganyijwe ko nibura 30% by’abagize iyi
nama bagomba kuba ari abagore. Abagize Inama y’Ubutegetsi bazajya bamara imyaka
ine ku mirimo yabo, ishobora kongerwa inshuro imwe.
Inshingano z’iyi nama zirimo
gushyiraho icyerekezo cya kaminuza, kwemeza politiki n’ingamba, kwemeza
igenamigambi rya buri mwaka n’iry’igihe kirekire, kugenzura imikoreshereze
y’ingengo y’imari, no gukurikirana ireme ry’uburezi n’imikorere muri rusange.
Ni urwego ruzaba ari inkingi y’ubuyobozi n’ubunyamwuga muri iyi kaminuza.
Ku rwego rw’imikorere ya buri munsi,
hazaba Urwego Nshingwabikorwa ruyobowe na Vice-Chancellor, uzafashwa
n’abamwungirije babiri: umwe ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, undi ushinzwe
igenamigambi, imiyoborere n’imari. Aba bayobozi bose bazashyirwaho n’Iteka rya
Perezida, bakamara imyaka itanu ku mirimo yabo.
Byongeye kandi, iyi kaminuza izaba
ifite izindi nzego zirimo Chancellery, Sena y’Amashuri ishinzwe ibijyanye
n’amasomo n’ubushakashatsi, ndetse na Komite y’Abayobozi Bakuru izafasha mu
gufata ibyemezo byihuse no gukurikirana ibikorwa bya buri munsi.
Ishyirwaho ry’iyi kaminuza ni
intambwe ikomeye mu kubaka u Rwanda rufite ubushobozi buhanitse mu bijyanye
n’umutekano n’uburezi bwa gisirikare. Ni ikimenyetso cy’ubuyobozi bufite
icyerekezo, bwiyemeje gushora imari mu bumenyi, mu bushakashatsi no mu guteza
imbere abayobozi b’ejo hazaza.
Iyi kaminuza izaba urumuri rumurikira igihugu n’akarere, itanga icyizere cy’ejo hazaza harangwa n’umutekano usesuye, ubumenyi buhamye n’imiyoborere myiza.
Like This Post? Related Posts