RDC: Abayobozi batatu bakomeye bafatiwe ibihano bikakaye na Amerika

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-17 14:35:28 Ubukerarugendo

Abahoze ari abayobozi mu kigo gishinzwe kwita ku bidukikije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ibyaha bashinjwa birimo kugurisha inyamaswa zirimo ingagi mu mahanga.

Abo bayobozi batatu barimo uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’icyo kigo Cosma Wilungula, ntabwo bemerewe kwinjira ku butaka bwa Congo, nkuko itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’ububanyi n’amahanga bwa Amerika ribigaragaza.

Bifashishije imyanya bari bafite mu buyobozi, ngo bagize uruhare mu kugurisha rwihishwa inyamaswa bari bashinzwe kubungabunga zirimo ingagi, inguge, okapi n’izindi.

Amerika yatangaje ko izo nyamaswa zagurishwaga mu Bushinwa, abo bayobozi babanje guhabwa ruswa.

Muri Kanama 2021 nibwo Cosma Wilungula yahagaritswe ku buyobozi bw’ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije muri Congo.

Related Post