Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye imbabazi abantu batanu bari barakatiwe n’inkiko ku byaha bitandukanye, barimo Brigadier General (Rtd) Fred Muziraguharara wahoze ari umwe mu bayobozi bakomeye mu nzego za gisirikare n’ubucuruzi.
Nk’uko bigaragara mu Iteka rya
Perezida ryatangajwe mu Igazeti ya Leta yo ku wa 13 Mata 2026, aba bantu bose
bahawe imbabazi hashingiwe ku bubasha Perezida afite bwo kugabanyiriza cyangwa
gukuraho ibihano ku bantu bakatiwe.
Mu bahawe imbabazi harimo Fred Muziraguharara, wahoze ayobora sosiyete ya
Horizon Group Ltd, wari warahamijwe ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo
ugenewe inyungu rusange no kutamenyekanisha icyaha gikomeye. Yari yarakatiwe
igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Undi uri kuri uru rutonde ni Lt Col
(Rtd) Robert Nkusi, na we wari warahamijwe
uruhare mu gukoresha nabi umutungo wa Leta, akatirwa igifungo cy’umwaka n’amezi
atandatu hamwe n’ihazabu ya miliyoni imwe.
Harimo kandi Dilan Berat Mete, wari uhagarariye sosiyete Aknet
Construction Co ikomoka muri Turukiya mu Rwanda, na we wahamijwe icyaha
nk’icyo, agakatirwa igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni
imwe.
Abandi bahawe imbabazi ni Emmanuel Kanamugire na Devota Mujawamariya, bombi bari barahamijwe icyaha
cyo gutanga sheki zitazigamiwe, bakaba barahanishijwe ihazabu ingana na
miliyoni 154.8 Frw na miliyoni 84 Frw.
Nubwo bahawe imbabazi, aba bantu
bagomba kubahiriza amabwiriza akomeye yashyizweho kugira ngo bakomeze
kugenzurwa no gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
Muri ayo mabwiriza harimo kwitaba
Umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze w’aho batuye mu gihe kitarenze iminsi 15
uhereye igihe iteka ryatangarijwe, ndetse no gutanga amakuru arambuye y’aho
batuye, arimo umudugudu, akagari, umurenge n’akarere.
Bazajya kandi bitaba Umushinjacyaha
buri kwezi ku itariki bazemeranyaho, kandi mbere yo gusohoka igihugu bagomba
kubanza gusaba uburenganzira Minisitiri w’Ubutabera.
Mu gihe hari impamvu zituma
badashobora kubahiriza aya mabwiriza, basabwa kubimenyesha Ubushinjacyaha mu
buryo bwemewe, bagasobanura aho bari n’impamvu zabibateye, kandi bagakorana
n’inzego z’ibanze mu gutanga ayo makuru.
Aya mabwiriza azakurikizwa mu gihe
cyose igihano cy’igifungo cyari gisigaye kitararangira. Ku bantu bari
barakatiwe ihazabu gusa, ayo mabwiriza azahagarikwa nyuma y’amezi atandatu
uhereye igihe iteka ryatangarijwe.
Icyemezo cyo gutanga imbabazi kigaragaza uburyo ubuyobozi bw’igihugu bushyira imbere ihame ry’imbabazi n’ubutabera buboneye, mu gihe kandi hubahirizwa amategeko n’inshingano zo kurinda inyungu rusange.
Like This Post? Related Posts