Abahanzi 7 bazitabirwa
ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika Festival basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi
muri 1994 Nyanza ya Kicukiro
biyemeza kurwanya abagoreka
amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994
Ibi babitangaje
nyuma y’igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki
14 Mata 2026 ku bufatanye bwa East African Promoters n’abafatanyabikorwa
bayo barimo MTN Rwanda,BPR naBralirwa mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda
kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba bahanzi
basobanuriwe amateka ndetse banashyira indabo ahashyinguye inzirakarengane
zazize uko zavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo gusobanurirw amateka y’uko Jenosode
yakorewe Abatutsi muri 1994
yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa
na Guverinoma y’abatabazi batangaje
isomo bakuye mu gusura uru rwibutso nk’abari bakiri bato cyangwa
bataravuka ubwo Abacu bicwaga bazira uko
bavutse .
Davis D
yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye afite umwaka umwe ariko ko
yizeza ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Chriss Eazy
yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye ataravuka ariko ko azi
uburemere bwayo ndetse ko itazasubira ukundi.
Marina
Deborah yavuze ko nubwo hari abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994, ariko ko basobanuriwe amateka ndetse bakiyemeza ko Jenoside
itazasubira ukundi.
Kenny Sol
yashimiye abakuru babigishije amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko atazigera yemerera abashaka kuyagoreka bayavuga ukundi.
Bushali
yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse asaba
abakuru kujya baganiriza abato bakabigisha amateka.
Ross Kana
yavuze ko inshingano za buri Munyarwanda by'umwihariko abato ari ukurinda
amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi
muri MTN, Kwizera Moses yasabye abahanzi bazaririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu
Muzika Festival gukoresha imbuga nkoranyambaga bagahangana n’abapfobya amateka
ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: ”Nubwo
tumaze kugera ku iterambere, ubutumwa mwatanga uyu munsi bugera ku bantu
benshi. Mudufashe mujye ku mbuga nkoranyambaga zanyu uyu munsi.
Nk'uko
mwabivuze mujye ku mbuga nkoranyambaga zanyu ndababwiza ukuri ko nimubyandika
nk'uko amateka mwayumvise birakwira hose kandi n’urubyiruko rubakurikira rubone
ubutumwa mwatanze”.
Yasoje ababwira nanone ko aribo jwi ry’U Rwanda bagomba gukoresha impano yabo bakarwanya abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse n’abafite ingengabitekerezo yayo kuko u Rwanda rutazongera gupfa Ukundi .