• Ubukerarugendo / ABASHYITSI

Ingagi yitwa Lady Fatou, izwi nk’“umubyeyi mukuru” wa Berlin Zoo, yemejwe umwaka ushize na Guinness World Records nk’ingagi ishaje kurusha izindi zose ku isi zikiriho.

Kuri uyu wa Mbere, Lady Fatou yujuje imyaka 69, akomeza kuba ingagi imaze igihe kirekire kurusha izindi zose muri Berlin Zoo, ndetse igumana kuba  iya mbere imaze imyaka myinshi kurusha izindi ku isi.

Iyi ngagi Lady Fatou yavukiye muri Afurika y’Iburengerazuba mu 1957, iza kugera i Burayi mu 1959 inyuze ku cyambu cya Marseille.

Amateka avuga ko iyi ngagi yajyanywe  n’umusare w’Umufaransa wari wayijyanye mu mizigo ye, ariko aza kubura amafaranga yo kwishyura ibyo yari yafashe mu kabari, ahitamo gutanga Fatou nk’ingurane ku nyir’ako kabari. Nyuma yaho, yahise ijyanwa mu murwa mukuru w’u Budage

Lady Fatou ni ingagi yo mu bwoko bwa western lowland gorilla, ubusanzwe zitabaho kurenza imyaka 40 mu gasozi, ndetse no mu zoo, kugera ku myaka 50 biba bifatwa nk’ubusaza bukabije.

Ariko Fatou yo yarenze kure iyo mipaka, iba kimwe mu biremwa byabayeho igihe kirekire cyane mu bwoko bwabyo.

Mu 1974, yibarutse umwana witwa Dufte, wabaye ingagi ya mbere yavukiye muri Berlin Zoo. Nubwo uwo mwana yaje gupfa mu 2001, umwuzukuru wayo M’penzi aracyari kumwe na we i Berlin.

Kugeza mu 2026, Fatou afite nibura abuzukuruza b’ingeri zitandukanye bagera kuri bisekuru bitatu

Umuyobozi wa Berlin Zoo, Andreas Knieriem, yavuze ko bishimira cyane kuba barabashije kurera inyamaswa imaze imyaka irenga igice cy’ikinyejana ibana na bo, kandi ikaba ikiri mu buzima bwiza nubwo ishaje.

Kuri ubu, Fatou afite aho aba hihariye ndetse n’abakozi bamwitaho by’umwihariko. Abamwitaho bavuga ko akunda kwicara akareba izindi ngagi zikinira aho hafi, aho kujya mu bikorwa byo gukina nk’izindi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments