Ingagi yitwa
Lady Fatou, izwi nk’“umubyeyi mukuru” wa Berlin Zoo, yemejwe umwaka ushize na Guinness
World Records nk’ingagi ishaje kurusha izindi zose ku isi zikiriho.
Kuri uyu wa
Mbere, Lady Fatou yujuje imyaka 69, akomeza kuba ingagi imaze igihe kirekire
kurusha izindi zose muri Berlin Zoo, ndetse igumana kuba iya mbere imaze imyaka myinshi kurusha izindi
ku isi.
Iyi ngagi Lady
Fatou yavukiye muri Afurika y’Iburengerazuba mu 1957, iza kugera i Burayi mu
1959 inyuze ku cyambu cya Marseille.
Amateka
avuga ko iyi ngagi yajyanywe n’umusare
w’Umufaransa wari wayijyanye mu mizigo ye, ariko aza kubura amafaranga yo
kwishyura ibyo yari yafashe mu kabari, ahitamo gutanga Fatou nk’ingurane ku
nyir’ako kabari. Nyuma yaho, yahise ijyanwa mu murwa mukuru w’u Budage
Lady Fatou
ni ingagi yo mu bwoko bwa western lowland gorilla, ubusanzwe zitabaho kurenza
imyaka 40 mu gasozi, ndetse no mu zoo, kugera ku myaka 50 biba bifatwa
nk’ubusaza bukabije.
Ariko Fatou
yo yarenze kure iyo mipaka, iba kimwe mu biremwa byabayeho igihe kirekire cyane
mu bwoko bwabyo.
Mu 1974,
yibarutse umwana witwa Dufte, wabaye ingagi ya mbere yavukiye muri Berlin Zoo.
Nubwo uwo mwana yaje gupfa mu 2001, umwuzukuru wayo M’penzi aracyari kumwe na
we i Berlin.
Kugeza mu
2026, Fatou afite nibura abuzukuruza b’ingeri zitandukanye bagera kuri bisekuru
bitatu
Umuyobozi wa
Berlin Zoo, Andreas Knieriem, yavuze ko bishimira cyane kuba barabashije kurera
inyamaswa imaze imyaka irenga igice cy’ikinyejana ibana na bo, kandi ikaba
ikiri mu buzima bwiza nubwo ishaje.
Kuri ubu,
Fatou afite aho aba hihariye ndetse n’abakozi bamwitaho by’umwihariko.
Abamwitaho bavuga ko akunda kwicara akareba izindi ngagi zikinira aho hafi, aho
kujya mu bikorwa byo gukina nk’izindi.