• Imyidagaduro / ABAHANZI

Inkuru y’urukundo rwa Prosper Nkomezi n’umugore we Retina Nkurunziza yongeye kuvugisha benshi  ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko uyu muhanzi usanzwe uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe bwari bumaze igihe bwarakozwe mu ibanga rikomeye.

Aya mafoto yasohotse nyuma y’igihe kinini abafana n’abakurikiranira hafi ubuzima bwe bari bafite amatsiko ku byerekeye urushako rwe, cyane ko hari amakuru yavugaga ko yamaze kurushinga ariko nta gihamya igaragara yashyizwe hanze.

Ibi byatumye benshi bibaza impamvu uyu muhanzi yahisemo gutuza no kubigira ibanga, ibintu byaje gusobanuka nyuma y’uko amafoto y’ubukwe bwe atangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Ubu bukwe bwabaye muri Werurwe 2026, bwitabirwa n’abantu bake cyane, biganjemo abo mu miryango yombi n’inshuti za hafi.

Amakuru aturuka hafi y’uyu muryango agaragaza ko hari amabwiriza akomeye yari yatanzwe mbere y’ubukwe, abuza abari babwitabiriye gufata amafoto cyangwa amashusho, byose bikagenzurwa n’umugabo n’umugore ubwabo.

Ibi byakozwe mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo bwite no guha agaciro uwo munsi w’ingenzi mu buzima bwabo.

Nyuma y’ubu bukwe, ubuzima bwa Prosper Nkomezi bwafashe indi ntera aho yafashe icyemezo cyo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yasanze umugore we wari usanzwe uhatuye.

Yakiriwe n’umuryango w’umugore we mu mujyi wa Des Moines muri Leta ya Iowa, aho ubu bamaze gutangira ubuzima bushya bw’urugo.

Icyakora kwimukira muri Amerika ntabwo byahagaritse ibikorwa bye bya muzika. Ahubwo byabaye nk’intangiriro y’indi ntambwe nshya, kuko yamaze gutangaza ko ateganya ibitaramo bizenguruka leta zitandukanye zo muri Amerika.

Ibi bitaramo bitegerejwe na benshi mu bakunzi be baba mu mahanga, cyane cyane Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, bamaze igihe bifuza kumubona abaririmbira mu buryo bwa hafi.

Urugendo rw’urukundo rwa Prosper Nkomezi na Retina Nkurunziza rwatangiye kugaragara ku mugaragaro mu ntangiriro za 2026, ubwo uyu muhanzi yatunguranye akamwambika impeta mu kwezi kwa Mutarama, ibintu byahise bikurura amarangamutima y’abamukurikira.

Icyo gihe benshi babifashe nk’intangiriro y’urugendo rushya, ariko ntibari bazi ko ubukwe bwari kuzakorwa mu ibanga rikomeye.

Prosper Nkomezi, wavutse mu 1995, amaze kwandika amateka akomeye mu muziki nyarwanda wo kuramya no guhimbaza Imana. Yamenyekanye cyane mu 2017 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Sinzahwema’, izwi cyane nka ‘Amamara’, yamugize umwe mu bahanzi bafite ijwi ryihariye n’ubuhanga buhanitse mu gucuranga piano.

Abakurikiranira hafi ibihangano bye bavuga ko ubuzima bwe bushya bushobora kuzamura urwego rw’ibihangano bye, cyane ko kuba ari mu gihugu gifite isoko rinini ry’umuziki bishobora kumwongerera amahirwe yo kwagura ibikorwa bye no kugera ku ruhando mpuzamahanga.

Nubwo yahisemo gutuza no kugumana ibanga ku bukwe bwe, amafoto yasohoye yagaragaje ibyishimo n’urukundo rudasanzwe hagati ye n’umugore we. Abafana be benshi bakomeje kumwifuriza ishya n’ihirwe mu rugo rwe rushya, banategereje kureba uko uru rugendo rushya ruzagira ingaruka ku muziki we.

 






 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments