• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Mu gihugu cya Pakistan, havutse ikibazo gikomeye cy’ubuzima cyateye impungenge zikomeye, aho abana barenga 300 banduye HIV/AIDS mu buryo budasanzwe, bikekwa ko byatewe n’imikorere idahwitse mu nzego z’ubuvuzi.

Iki kibazo cyagaragaye mu Mujyi wa Taunsa, uherereye mu Ntara ya Punjab, hagati ya Ugushyingo 2024 na Ukwakira 2025, aho abana 331 basanganywe iyi virusi.

Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko kwandura kutaturutse ku babyeyi babo. Mu babyeyi 97 bapimwe, bane gusa ni bo basanganywe virusi, bigaragaza ko ikibazo cyakomotse ku buryo serivisi z’ubuvuzi zatangwaga.

Amakuru yizewe yemeza ko impamvu nyamukuru ari ikoreshwa ry’inshinge (syringes) zanduye inshuro nyinshi, aho igikoresho cyagenewe gukoreshwa inshuro imwe cyakoreshwaga ku bantu benshi.

Ibi byashimangiwe n’amashusho yafashwe mu ibanga n’itsinda ry’abanyamakuru ba BBC Eye, ryamaze amasaha 32 rikurikirana ibikorwa byo mu bitaro bya Leta bya THQ Taunsa.

Muri ayo mashusho, hagaragayemo abakozi bo kwa muganga bakoresha inshinge imwe inshuro nyinshi ku macupa y’imiti, rimwe na rimwe bakayikoresha inshuro zigera ku 10, harimo n’aho umuti uhabwa abana batandukanye.

Byongeye kandi, hagaragaye ibikorwa by’uburangare bukabije: abakozi batera inshinge abarwayi batambaye udupfukamunwa tw’intoki (gants), ndetse bamwe bagakorakora imyanda yo kwa muganga n’amaboko yabo.

Iyi mikorere mibi si ubwa mbere igarutsweho. Raporo yasohowe muri Mata 2025 n’imiryango irimo UNICEF na OMS, yari yamaze kugaragaza ko hari ibibazo by’isuku n’imikoreshereze mibi y’ibikoresho byo kwa muganga muri ako gace.

Abaganga n’impuguke bavuga ko ibi biterwa ahanini n’ibura ry’ibikoresho bihagije, bituma abakozi b’ubuvuzi bahitamo kubikoresha inshuro nyinshi, nubwo bitemewe. Ikindi kandi, hari umuco ukwirakwiriye muri Pakistan aho abarwayi benshi bakunda gusaba guterwa inshinge aho gufata imiti inyobwa, bigatuma ikoreshwa ryazo ryiyongera.

Ingaruka z’iki kibazo ni ndende kandi zibabaje. Imiryango myinshi yarashegeshwe, harimo uw’umwana w’umukobwa w’imyaka 10 witwa Asma, wanduye iyi virusi akaba ahura n’akato mu muryango mugari, mu gihe musaza we w’imyaka umunani yitabye Imana azize iyi ndwara.

Nubwo aya makuru yagaragajwe mu mashusho afatika, umuyobozi mushya w’ibitaro bya THQ Taunsa, Dr Qasim Buzdar, yabihakanye avuga ko ayo mashusho ashobora kuba ari amahimbano cyangwa yarafashwe mbere y’uko ajya kuri uwo mwanya.

Yakomeje asaba abaturage gukomeza kugirira icyizere ibitaro, yizeza ko serivisi zitangwa zifite umutekano usesuye.

Icyakora, iki kibazo gikomeje guteza impungenge, kigasaba inzego zibishinzwe gufata ingamba zihutirwa zo kurinda ubuzima bw’abaturage no kunoza imikorere y’inzego z’ubuvuzi.

 

Abana barenga 300 bo muri Pakistan banduye Virusi itera Sida kubera ikoreshwa ry’inshinge zanduye


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments