• Imikino / FOOTBALL

Perezida Kagame yashimiye amakipe ya Atlético de Madrid na Paris Saint Germain ndetse na Arsena akorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, yageze muri ½ cy’imikino ya UEFA Champions League.

Imikino yo kwishyura ya ¼ yabaye ku wa 14 Mata 2026. Uwahuje Liverpool yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa warangiye ikipe y’i Paris itsinze ibitego 2-0, bityo isezerera Liverpool ku giteranyo cy’ibitego 4-0.

Naho I Madrid FC Barcelone ishaka kwigarurira ikuzo imbere ya Atlético de Madrid yari yayitsinze mu mukino ubanza 2-0.

FC Barcelone yakinanaga imbaraga yatsinze ibitego 2-1 ariko Atlético de Madrid ikomeza kubera igiteranyo cy’ibitego byabonetse mu mikino yombi cyatumye igira ibitego 3-2.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri X kuri uyu wa 15 Mata yagize ati “Dushimiye umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda, Paris Saint Germain ku bwo kubona tike ya 1/2 cy’imikino ya UEFA. Bakinnye neza cyane kandi babonye umusaruro ubakwiye. Turabifuriza amahirwe mu cyiciro gikurikiraho.”

Yanashimiye by’umwihariko Atlético de Madrid imaze igihe gito itangiye gukorana n’u Rwanda mu byerekeye kwamamaza ubukerarugendo bwarwo n’iterambere ry’umupira w’amaguru binyuze muri Visit Rwanda.

Ati “Dushimiye kandi umufatanyabikorwa mushya wa Visit Rwanda Atlético de Madrid ku ntsinzi ishimishije no kubona itike ya 1/2 cy’imikino ya UEFA. Turabifuriza gukomeza gutsinda.”

Muri ½ Paris Saint Germain izahura na Bayern Munich, mu gihe Atlético de Madrid yo izakina n’ikipe ya Arsenal yaraye isezereye Sporting CP mu mukino wahuje ikipe zombi kuwa 15 Mata warangiye zinganya 0:0 ariko Arsenal irakomeza kuko mu mukino ubanza Sporting CP yari yatsinzwe na Arsenal 1 : 0 .

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments