• Imikino / CRICKET

Ikipe y’igihugu ya Kenya yegukanye igikombe cya ILT20 Continent Cup 2026, nyuma yo gutsinda Uganda ku kinyuranyo cy’amanota 39 mu mukino wa nyuma wabereye imbere y’abakunzi b’umukino wa Cricket.

Kenya yagaragaje imbaraga kuva umukino ugitangira, maze mu gice cyo gukubita bwa mbere ibasha gushyiraho amanota menshi, aho yasoje overs 20 ifite amanota 170/7.

Iri tsinda ry’amanota 170 ryahaye Kenya amahirwe yo kujya mu gice cya kabiri cy’umukino ifite icyizere cyo guhangana na Uganda, cyane ko yari ifite amanota menshi yo kurinda.

Ubwo Uganda yari igeze ku mwanya wo gukubita, abakinnyi bayo bashatse gukina umukino ushobora gutuma bagaruka mu rugamba rwo guhatanira igikombe.

Gusa Kenya yakomeje kugaragaza ubudahangarwa mu gukumira Uganda, aho abakinnyi bayo bakomeje gukuramo abakinnyi ba Uganda umwe ku wundi.

Uganda yaje gusohorerwa abakinnyi bose ifite amanota 131, mu dupira 17.5 (17.5 overs), bityo inanirwa kugera ku manota 170 Kenya yari yashyizeho.

Nyuma yo kubona ko Uganda yasoreje kuri 131, Kenya yahise yemezwa nk’uwatsinze umukino ku kinyuranyo cy’amanota 39.

Iyi tsinzi yatumye Kenya yegukana igikombe cya ILT20 Continent Cup 2026, mu gihe Uganda yasigaye ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa mu mukino wa nyuma.

Umukino wagaragaje ubushobozi bw’amakipe yombi, ariko Kenya iza kugira umunsi mwiza kurusha Uganda, cyane cyane mu gushyiraho amanota menshi no gukumira abo bahanganye

Kuba Kenya yarashoboye gushyiraho amanota 170/7 mu dupira 20 byayihaye umwanya mwiza wo guhatanira intsinzi. Ku rundi ruhande, Uganda yananiwe gukomeza umuvuduko ukenewe kugira ngo ishobore gukuraho ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizweho.

Kenya yakomeje gukina yizeye intsinzi, kugeza ubwo abakinnyi ba Uganda bose basohowe ku manota 131.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments