• Imikino / FOOTBALL

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports Afhamia Lotfi,  yemeje ko yareze iyi kipe muri FIFA , binyuze ku munyamategeko we .

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 , Afhamia Lotfi yavuze ko binyuze ku munyamategeko we , bamaze kugeza ikirego muri FIFA  barega Rayon Sports kuko mu gutandukana kwabo , batamwishyuye ibyo bamugombaga , mu gambo ye yagize ati" Yego narareze , ni umunyamategeko wanjye", yavuze ko atazi niba ikirego cye aricyo cyatumye iyi kipe ihagarikwa na FIFA kugura abakinnyi , kuko iyi kipe iba ifite ibirego byinshi.

Yavuze ko yari yumvikanye na Rayon Sports kumwishyura mu bice , ariko kuva batandukana nta nifaranga na rimwe Rayon Sports yamuhaye, ubwo yaganiraga na Radio 10 kuri uyu wa gatatu taliki ya 15 Mata, umuvugizi wa Rayon Sports Gakwaya Olivier yari yahakanye ko uyu munya Tunisia atigeze abarega.


Afhamia Lotfi yemeje ko yareze Rayon Sports muri FIFA 

Rayon Sports yatandukanye na Afhamia Lotfi taliki ya 14/11/2025 , nyuma yaho iyi kipe imushinje umusaruro mubi, Lotfi avuga ko yasanze imikorere mibi muri Rayon Sports,  bimwe mu byatumye atagera ku ntego ze .


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments