Umuhanzi Anny Thallium wamenyekanye mu ndirimbo Mamita yitiriye EP ye yahuje imbaraga na Niyo Mpano bakorana indirimbo bise Celebrate .
Iyi ndirimbo y'urukundo yumvikanamo amagambo y'ibyishimo rw'umuhungu nyuma yo kxemererwa urukundo n'umukunzi we .
Mu kiganiro na BTN Anny Thallium yadutangarije ko yahisemo gukorana Niyo Mpano kuko yamubonyemo impano idasanzwe haba mu miririmbire , no mu myandikire ,Ikindi yifuzaga gutanga ubutumwa kubakundana .
Ikindi yatubwiye ko ni uko indirimbo Celebrate ari indirimbo yakoreshwa mu birori ibyo byose byahurije hamwe abantu benshi.
Tumubajije ku mushinga wa Ep ye yasezeranyije abakunzi be yatubwiye ko aticaye ubusa ari kuyikoraho yitonze kuko yifuza ko izaba ari nziza kandi izaba iriho indirimbo nyinshi yakoranye n'abandi bahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda .
Yatubwiye ko mu minsi ya vuba arabagezaho amashusho y'indirimbo Celebrate nayo azashyira hanze vuba cyane .
Indirimbo Celebrate mu buryo bw'amajwi yakozwe na Producer na Producer Tell Dem yandikwa na The Chris