Ku munsi
nk’uyu w’itariki ya 18 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo
mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu.
Tariki ya 18
Mata 1994, abagize Leta y’abicanyi barimo Édouard Karemera, wagombaga kuba
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu baje i Gitarama gushishikariza abaturage
gukora Jenoside.
Kuri uwo
munsi Perezida Théodore Sindikubwabo yagiye ku Gikongoro akorana inama n’abategetsi
ba perefegitura ya Gikongoro, hategurwa uko Jenoside igomba gukorwa i Kaduha, i
Murambi, mu Cyanika no muri Perefegitura yose ya Gikongoro. Avuye ku Gikongoro,
Sindikubwabo yagiye ku biro bya Komini Nyakizu (Butare) ashishikariza abicanyi
gutangira Jenoside.
Ibyo bikorwa
byo gushishikariza abaturage gukora Jenoside Sindikubwabo yabikoreraga mu
ruhame, aho abaturage babaga baje kumwumva, bateguwe n’abategetsi ba Komini.
Hagati
y’itariki 10 na 17 Mata 1994, Abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Maraba bakusanyirijwe
muri Kiriziya y’I Simbi ari benshi cyane. Abapolisi batatu aribo Nkuriza,
Kanani Antoni na Nyirimana Kaniziyo babanje kuza gucunga impunzi ku Kiliziya
ngo hatagira izicika.
Hari ku
manywa y’ihangu ubwo interahamwe ebyiri zuriye kiliziya zisambura ibati
zibasukaho essence, uwitwa Bushakiro abamenamo ifu y’urusenda rubabuza
guhumeka. Nyuma, baciye inzugi babatera amagrenades n’amabuye, birangiye
interahamwe zirinjira zifata abagihumeka ziratemagura zirabarangiza. Hiciwe
abatutsi bagera ku bihumbi 40.000.
Kuri iyi
tariki kandi Mu Karere ka Rusizi mu Mujyi wa Kamembe hiciwe Abatutsi benshi
bakurwaga mu mpande n’impande zigize uyu Mujyi. Kuva ku itariki ya 18 Mata 1994
interahamwe zatangiye kugenda zitera mu ngo zigakuramo Abatutsi zikabajyana
kubicira mu mujyi wa Kamembe impande y’isoko rishyashya no mu ikawa zari ziri
impande y’ahubatse banki y’abaturage (BPR) ya Rusizi ahari Segiteri ya Kamembe.
Hishwe
Abatutsi barenga 15000 i Mwulire mu Karere ka Rwamagana no ku kigo
cy’amashuri cya Sovu n’abandi biciwe mu nzira no kuri za bariyeri zitandukanye
nka bariyeri yari hafi y’urusengero rw’ababaptiste hiciwe Abatutsi basaga 400
no mu gishanga cya Kabuya hiciwe abari hejuru y’ibihumbi 50 no kwa Konseye
Bakundukize Yohani.
Tariki ya
18/4/1994, i Cyangugu, Abatutsi biciwe no kuri paruwasi Nyabitimba muri Komini
Karengera no ku bitaro bya Mibilizi muri Cyimbogo.
Hishwe
Abatutsi bari barahungiye kuri paruwasi ya Kamonyi bari baturutse impande
zitandukanye, bangiwe kwinjira muri iyo kiliziya na Padiri mukuru wayo Pio
Ntahobari n’umwarimu witwa Rwakayigamba ndetse n’umukarane wo kwa padiri witwa
Nyagahene bavuga ko badashaka ko babasenyera Kiliziya.
Interahamwe
zarabirukanye n’imipanga. Abasirikare b’abajepe bajya ku kiraro cya Kayumbu,
kuhabategera batangira kubarasa, imirambo yuzura aho ku kiraro cya Kayumbu
n’impande zacyo.
Kuri
iyi tariki kandi Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi bari
bahungiye kuri Stade Gatwaro ku Kibuye ubu ni mu Karere ka Karongi.