Ikipe
y’igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 17 yatsizwe n’iya Zambia
ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe
cy’Isi 2026 wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa
FERWAFA abizeza gukomeza gushyigikirwa.
Uyu mukino
watangiye Saa Cyenda zuzuye imbere y’abafana batari bacye bari bawitabiriye
ndetse n’abagize komite Nyobozi ya FERWAFA, utangirana guhuzagurika ku ikipe
y’u Rwanda maze ku munota gatandatu ikipe y’igihugu ya Zambia ifungura amazamu
ku gitego cyatsizwe na Precious Mwewa.
Iyi kipe y’u
Rwanda iriguhatanira kwitabira imikino y’igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere
yagerageje kunjira mu mukino ariko igorwa cyane na Zambia maze ku munota wa 19,
abangavu b’u Rwanda batsindwa igitego cya kabiri cyatsizwe na Grace Phiri,
igice cya mbere kirangira ari 2-0.
Mu gice cya
kabiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 17 yagerageje
kwiminjiramo agafu ngo ishake uko yakwishyura ibitego yari yatsinzwe ariko
biranga umukino urangira ari 2-0 byongerera amahirwe ikipe y’igihugu ya Zambia
yo kuzakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Nyuma y’uyu
mukino Perezida wa w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga
Fabrice , yasanze ikipe mu rwambariro aganira n’bakinnyi aho yabijeje ko
bazakomeza gushyigikirwa, kuko ari ku nshuro ya mbere bitabiriye amarushanwa
Mpuzamahanga, anabasaba gukomeza ubwitange n’imbaraga bagaragaje, by’umwihariko
mu mukino wo kwishyura.
Iyi kipe ya Zambia iri gushata itike yo kwitabira igikombe cy’Isi cy’abangavu batarengeje imyaka 17 ku nshuro ya gatanu izakira iy’u Rwanda mu mukino wo kwishyura mu cyumweru gitaha i Luska muri Zambia tariki 22 Mata 2026.