• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzikazi ukunzwe cyane muri Uganda, Spice Diana, yatangaje ko atakiri mu gitutu cyo gusohora indirimbo nshya, ashimangira ko ubu akora umuziki kubera urukundo awukunda aho kuwukora kubera igitutu cy’isoko.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Uganda, yavuze ko atakiri mu marushanwa n’abandi bahanzi, ahubwo ko yahinduye imitekerereze ye ku muziki, awushyira ku rwego rw’ishyaka rye bwite.

Yagize  ati “Sinkiri mu gitutu cyo gusohora indirimbo. Ubu ntari mu marushanwa n’umuntu uwo ari we wese nsohora indirimbo kuko mbikunze. Ni cyo nshaka koko, si ukubera ko numva ntegetswe. Ndi mu mwanya mwiza, kandi abafana banjye banyuzwe n’ibyo nasohoye,” — Spice Diana.

Spice Diana yasobanuye ko mu gihe cyashize, abahanzi benshi bakoraga cyane bagamije guhangana ku isoko, ariko ubu we yahisemo gukorera ku mutuzo.

Yagaragaje ko: atagikeneye guhora asohora indirimbo kugira ngo agume ku isonga ikindi nuko atari mu guhangana n’abandi bahanzi ,ahubwo akora umuziki igihe awushakiye kandi awufitiye ubushake

Uyu muhanzikazi umaze imyaka irenga icumi mu muziki yavuze ko afite ibihangano byinshi byamaze kwakirwa neza n’abafana, ari na byo bituma atakihutira gusohora ibindi buri gihe.

Yemeje ko indirimbo amaze gukora zifite ireme kandi abafana bakimukunda bakanamushyigikira ,ibyo  ngo  biri mu bituma  agira amahoro mu kazi ke

Spice Diana amaze imyaka irenga icumi mu ruganda rwa muzika, aho yakomeje kugaragara no kuguma ku rwego rwo hejuru kubera gufata ibyemezo atagendeye ku gitutu , guhitamo igihe n’uburyo bwo gukora umuziki ndetse no gushyira imbere ubuziranenge kurusha ubwinshi

Ibi Spice Diana yavuze bitanga isomo ku bahanzi, cyane cyane abakizamuka, ko gutangira bisaba imbaraga no gukora cyane ariko uko umuhanzi agenda akura, ashobora kugera aho akorera ku murongo we kandi akibanda ku rukundo rw’umuziki kurusha igitutu cy’isoko 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments