Mu ruzinduko
rwe muri Angola, Papa Léon XIV yatanze
ubutumwa bwibanze ku butabera, imiyoborere myiza n’uruhare rw’abaturage mu
kubaka igihugu, bukaba bwakiriwe neza cyane n’abatavuga rumwe na leta.
Abanyapolitiki
batavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaje ko amagambo ya Papa arimo “ubutumwa
bukomeye” bushobora gufasha mu guteza imbere impinduka nziza mu miyoborere
y’igihugu.
Mu
mbwirwaruhame ze, Papa Léon XIV yashimangiye ko ubuyobozi bugomba gushyira imbere
inyungu z’abaturage, kurwanya ruswa no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati: “Igihugu
kirakomera iyo ubuyobozi bukorera abaturage, bugashyira imbere ubutabera
n’ubwubahane.”
Nubwo Papa
Léon XIV akomeje kugaragaza ko atari umunyapolitiki, amagambo ye akenshi agira
ingaruka zikomeye mu rwego rwa politiki, cyane cyane mu bihugu biri mu nzira
y’amajyambere.
Abasesenguzi
bavuga ko ubutumwa bwe bushobora kongera igitutu ku bayobozi kugira ngo
barusheho kunoza imiyoborere no gukemura ibibazo by’abaturage.
Uru
ruzinduko rwa Papa Léon XIV muri Afurika rukomeje kwibanda ku
nsanganyamatsiko z’amahoro, ubwiyunge, ubutabera n’iterambere rirambye.
Muri Angola,
ubutumwa bwe bwakiriwe nk’ubushishikariza abaturage n’abayobozi gukorera hamwe
mu kubaka ejo hazaza heza.
Like This Post? Related Posts