Umuhanzikazi
Marina Deborah yasabye Bad Rama kureka gukomeza kumwitwaza ko ntaho bagihuriye , ukomeje kwifashisha izina rye mu
bikorwa byo guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo.
Abinyujije
kuri konti ye ya Instagram, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mata
2026, Marina yasangije abamukurikria ubutumwa bugufi bwo kuri Whatsapp, yahaye
Badrama aho muri ubu butumwa amusaba kudakomeza kwifashisha izina rye mu
bikorwa bye.
Ku gicamunsi
cyo ku Cyumweru, tariki ya 19 Mata 2026, Badrama yifashishije konti ye ya
Instagram yasangije abamukurikira ifoto ya Marina maze arenzaho ubutumwa
burebure buri mu Kinyarwanda n’Icyongereza, aho yavugaga ko Marina amufata
nk’umwana we kandi ibyo nta cyabihindura.
Akomeza
avuga ko ari impano y’igitangaza Imana yahaye Umuziki Nyarwanda, gusa afata
umwanya wo gusobanura imiterere ye, aho yavuze ko Marina ari umukobwa ugoye
kumva, kumenyana ndetse no kumenyerana n’abantu bashya kabone n’iyo baba bahuje
akazi bikaba na byo bimugora.
Nyuma yo
kubona ibyo Badrama yamwanditseho, Marina yaje kumusubiza mu butumwa
yatambukije kuri konti ye ya Instagram, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.
Uyu
muhanzikazi yasangije abamukurikira ubutumwa bwo kuri Whatsapp yandikiye
Badrama nyuma yo kubona ibyo yamuvuzeho.
Ubutumwa bwa
Whatsapp Marina yandikiye Badrama yagize ati ” Hello, Bad,
ndagusabye siba post wakoze umvugaho kandi ntuzongere kumvanga muri gahunda
zawe, n’umurongo mubi wahisemo wo kuvuga u Rwanda nabi n’ubuyobozi bw’Igihugu.”
Yakomeje
agira ati “Ntaho ngihuriye nawe, nta mpamvu yo kumvanga muri gahunda zawe, njye
ndi Umunyarwanda ukunda igihugu cye, ushyize imbere gufatanya n’abandi
Banyarwanda kubaka Igihugu cyatubyaye. Nitandukanyije nawe, izina ryanjye ureke
kurivanga n’ibikorwa byose urimo.”
Nyuma yo
kwerekana ubwo butumwa bwa Whatsapp, Marina yaboneyeho gushyira umucyo ku
mubano we na Badrama mu butumwa yanditse kuri Instagram ye.
Marina
yavuze ko Badrama yifashishije isura ye mu nyungu ze bwite, ahishurira abafana
be ndetse n’abamuzi bose ko nta mubano wihariye afitanye na Badrama waba uwo mu
kazi cyangwa usanzwe.
Ati “
Ndangirango mbwire abafana banjye , Abanyarwanda bagenzi banjye ndetse n’amwe
mwese, ko nta mubano waba uwo mu kazi cyangwa uwihariye mfitanye na Badrama.”
Marina
yakomeje avuga ko nk’Umunyarwanda utewe ishema n’Igihugu cye atahuza ingufu
n’umuntu ushyize imbere guharabika u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwarwo.
Yakomeje
avuga ko umuziki we ari uhuza abantu ndetse atazi icyo Badrama ashaka, ariko
akaba adashyigikiye ko akomeza kwifashisha izina rye mu bikorwa bye.
Ati “Umuziki
wanjye wahoze iteka ari indorerwamo y’urugendo rwanjye ndetse untera ishema
nk’Umunyarwanda, nta bwo nzi icyo Badrama agamije ariko nta bwo nshaka ko
akomeza kumvugaho, umutima wanjye n’ubunyangamugayo bwanjye buri kumwe n’u
Rwanda ndetse n’Ubuyobozi bwacu, nta bwo nkorana n’uwo ari we wese
udashyigikiye iterambere ry’Igihugu cyacu”
Muri Mata
2021 ni bwo Marina yasezeye ku mugaragaro imikoranire ye n’inzu yafashaga
abahanzi ya The Mane yashinzwe n’uyu Badrama, Marina akaba yari yarayigiyemo
muri 2017 akiri umuhanzikazi mushya mu ruganda rw’Umuziki Nyarwanda.
Badrama kuri
ubu wakaniye guharabika no kuvuga nabi u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo aherutse
gukumirwa kwinjira mu gitaramo cya Ruti Joel cyabereye muri Leta ya Indiana
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yatashye avuga ko yasohowe nk’igisambo
kandi yari yaguze itike yo kwitabira iki gitaramo.
Si Marina
wenyine witandukanyije na Badrama kuko na murumuna we witwa Safi Eric aherutse
gutangaza ko yitandukanyije n’ibikorwa bya mukuru we.
Like This Post? Related Posts