Filime
‘Hurts Harder’ iri mu zakunzwe cyane muri Sinema Nyarwanda muri 2025, igiye
gukorerwa igice (season) ya gatatu, ku busabe bwinshi bw’abayirebye
bakayikunda.
Ku wa Mbere,
tariki ya 20 Mata 2026, ni bwo Wilson Misago uhagarariye Zacu
Entertainment, ifite televiziyo ya Zacu TV inyuraho Filime Nyarwanda na Mizero
Yves usanzwe atunganya iyi filime bashyize umukono ku masezerano yo gukora
igice cya gatatu cyayo.
Impande
zombi zibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zatangaje ko bitewe n’ubusabe bwinshi
bwa baryohewe n’iyi filime, umwanzuro wo gukora ibice bishya byayo wafashwe,
ikaba izajya hanze mu minsi ya vuba.
Filime ya
Hurts Harder ishingiye ku nkuru y’umusore witwa Shemaryimanzi Dwayne ukinamo
yitwa Tete, uyu aba atewe ipfunwe n’uko ateye maze mu migaragarire maze akaza
kurambagiza umukobwa witwa Irakoze Ariane Vanessa ukinamo yitwa Kate.
Uyu
apfunyikirwa ikibiribiri n’uwo musore uba amuvugisha kuri telefoni ariko mu
guhura kwabo akohereza undi musore kuko we atewe ipfunwe n’uwo ariwe.
Inshuti za
Kate zirimo Irakoze Eliane ukinamo yitwa Olga, na Iradukunda Nadine ukinamo
yitwa Sacha zikomeza kumugira inama ko akundana n’umuntu wa baringa, ariko
akabima amatwi ibirangira amenye ko uwo avugana na we atari we bahura, ndetse
akaba yararyamanye n’uwo musore wa baringa.
Ni filime
yakunzwe n’abatari bake yanyuraga ku rubuga rwa Zacu TV rusanzwe runyuzwaho
filime Nyarwanda, ndetse ushobora gukurikirana iyi televiziyo kuri decoder ya
Canal Plus.