Umuryango wa Yakobo Kamuturaki utuye mu Karere ka Masindi muri Uganda waguye mu kantu ku wa 20 Mata 2026, nyuma yo kubona umuntu wabo ari muzima, mu gihe wari umaze umunsi umwe umushyinguye.
Uyu mugabo witwa Godwin Baguma yari amaze iminsi aburiwe irengero,
bituma umuryango n’abaturanyi batangira ibikorwa byo kumushakisha.
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor agaragaza ko ku
wa 17 Mata, Polisi yabonye umurambo uri kuborera mu murima w’ibisheke, iwujyana
ku bitaro bya Masindi, abaturage basabwa kujya kuwureba kugira ngo hamenyekane
nyirawo.
Se wa Baguma, Yakobo Kamuturaki, yavuze ko yahise yohereza abahungu be
kujya kureba uwo murambo, cyane ko Baguma yari asanzwe afite ibibazo byo mu
mutwe. Agaruka mu rugo, bamubwiye ko uwo murambo ari uw’umuvandimwe wabo.
Yagize ati: “Batubwiye ko umurambo wangiritse cyane. Abahungu banjye
bagiyeyo, bemeza ko ari uw’umuvandimwe wabo. Twarabizeye, twemera ko yapfuye.”
Umuryango wahise utangira imyiteguro yo kumushyingura, ubifashijwemo
n’abaturanyi. Ku wa 19 Mata ni bwo bamushyinguye, ku munsi wakurikiyeho
batangira ikiriyo.
Icyakora, ku wa 20 Mata, mu gihe ikiriyo cyari gikomeje, haje amakuru
avuga ko Baguma yagaragaye ari muzima mu gace ka Lubongo. Nubwo umuryango
wabanje kutabyemera, wafashe icyemezo cyo kujya kubyirebera.
Mushiki we, Jane Birungi, yavuze ko batunguwe bikomeye no kumubona ari
muzima.
Ati: “Twabanje kubifata nk’ibihuha kuko twari tumaze kumushyingura.
Ariko twagiyeyo tumubonye, twaguye mu kantu. Ntitwabyiyumvishaga.”
Baguma yahise ajyanwa mu rugo, umuryango uhagarika ikiriyo, utangira
gahunda yo gutaburura umurambo wari washyinguwe mu kwibeshya.
Umuturanyi witwa Florence Bikorwa yavuze ko ibyabaye byateye abantu
urujijo n’ubwoba, asa n’uvuga ko byari bimeze nk’ibiri muri filime.
Nyuma yo gutaburura, umurambo wari washyinguwe wasubijwe ku bitaro bya Masindi, aho inzego zibishinzwe zatangiye gushakisha umuryango nyirawo kugira ngo uzawushyingure mu buryo bukwiye.