• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwatangiye iperereza ku kibazo cya Ishimwe Odile, umukobwa uherutse kwitaba Imana aguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ndetse rukaba rwarataye muri yombi umuforomo ukekwaho kumusambanya.

Inkuru y’urupfu rwa Ishimwe yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane nyuma y’uko hasohotse amajwi y’umuvandimwe we asobanura ko mbere yo kwitaba Imana, Ishimwe yasambanyijwe n’umwe mu bakozi b’ivuriro.

Uyu muvandimwe we yavuze ko Ishimwe yari arwariye mu cyumba cy’indembe (ICU), aho abarwayi batemererwa gusurwa n’abavandimwe, bityo bakitabwaho n’abakozi b’ivuriro gusa. Bikekwa ko ari muri ibyo bihe uwo muforomo yaba yaramukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nk’uko byatangajwe, nubwo Ishimwe yari arembye ku buryo atabashaga kuvuga, yanditse ku gapapuro agaragaza ko yasambanyijwe n’umukozi wo kwa muganga.

Umuryango we kandi wavuze ko hari n’ibibazo by’imicungire mibi y’imiti, aho bakeka ko imwe mu miti baguriraga umurwayi itamugeragaho ahubwo igahishwa cyangwa igakoreshwa mu nyungu z’abo kwa muganga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2026, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko iperereza ryatangiye kandi ko hari abamaze gufatwa.

Yagize ati: “Ku wa 19 Werurwe 2026, RIB yakiriye ikirego cy’umukobwa w’imyaka 29 washinje umuforomo kumuhohotera mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina. Uwo muforomo yahise atabwa muri yombi, arafungwa, dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.”

Yakomeje avuga ko n’ibyagaragajwe n’umuryango wa nyakwigendera nyuma y’urupfu rwe biri gukorwaho iperereza, kugira ngo hamenyekane niba hari amakosa cyangwa uburangare bwaba bwarabaye mu kumwitaho.

RIB yasabye buri wese ufite amakuru ajyanye n’iki kibazo kuyatanga, kugira ngo ukuri kugaragare kandi ubutabera bukore akazi kabwo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments