• Imyidagaduro / ABAHANZI
Umukinnyi wa filime Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya yatangaje ko afite intego yo kuzajya mu mutambagiro mu mutagatifu i Maaka  agahinduka Hadji nyuma gato y’uko azaba amaze gushinga urugo.

Umunyarwenya, umwanditsi, umukinnyi wa filime, umubyinnyi, umuririmbyi akaba n’umutahira uvuga amazina y'inka ,  yavuze ko nubwo akora uko ashoboye akabanira neza bagenzi be bijyanye n’uko amahame y’idini ya Islam abimutegeka afite intego yuko umunsi umwe azahinduka Hadji.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Murungi Sabin ku muyoboro wa wa Youtube Isimbi TV  Bamenya yatangaje ko kwibona ari i Makkah muri Arabia Saudite, akazenguruka ingoro ya Kaaba incuro zirindwi aciye mu cyerekezo kijyanye ndetse n’igihabanye n’uburyo urushinge rw’isaha ruzenguruka ari inzozi ze zo mu bwana.

Ati “Kujya i Makkah biri mu bintu nasabye Imana kandi n’ubushobozi bwabyo ndabufite ariko nabisabye Imana mpita nibuka ko udashobora kujya kuba Hadji udafite umugore kubera ko byemezwa ko uba ugikora amafuti menshi cyane.”

Uyu musore yavuze ko naramuka ashyize mu bikorwa umugambi wo gushaka umugore nta myaka ibiri izacaho atitabiriye uru rugendo rutagatifu rutuma umugabo ukubutseyo yitwa Hadji.

Ati “Rero kuri ubu biransaba ko kugira ngo nzabe Hadji mbanza gushaka umugore . Ninshaka uzahite umenya ngo ngiye kuba Hadji kuko ntabwo hazacaho imyaka ibiri ntabaye we.”

Bamenya yanongeyeho ko yamaze guhagarika umuco wo gufasha bamwe mu bana batishoboye yarangiza agatangaza imyirondoro yabo ku karubanda kuko bishobora kumubangamira mu buzima bwe bw’ejo hazaza ahanini biturutse ku bashaka kumufatirana ngo abafashe ku gahato kuko bazi ko nawe yanyuze muri ubwo buzima.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments