Urubuga rwahoze rwitwa Twitter rwasibye amafoto yayishyizweho mbere ya 2014

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-21 07:51:19 Ikoranabuhanga

Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023, Nibwo X, urubuga nkoranyambaga rwahoze rwitwa Twitter rwasibye amafoto n’amashusho yarushyizweho mbere ya Ugushyingo 2014, aho bikekwa ko iki cyemezo kiri mu buryo bwo kugabanya ibitwara amafaranga Elon Musk uherutse kurugura.

Ibi byabaye byatumye hari abakeka ko byatewe n’uko uru rubuga rushobora kuba rwagize ibibazo bya tekiniki cyane ko ubutumwa bundi bwashyizweho muri icyo gihe nk’ubw’amagambo bwo butasibwe.

Benshi mu bakoresha uru rubuga bagaragaje ko batishimiye kuba batabona amafoto yabo bashyize kuri uru rubuga muri icyo gihe.

Uwitwa Tom Coates yagize ati “Twitter yakuyeho amakuru yayishyizweho mbere ya 2014. Amashusho n’amafoto yari amaze hafi imyaka irenga icumi kuva mu 2000 yose yakuwe kuri uru rubuga.”

Tweet y’ifoto y’Umunyarwenya wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ellen DeGeneres yafashwe mu 2014 mu birori byo guhemba abahize abandi muri Sinema, (Academy Awards) aho yafashwe ari kumwe n’ibindi byamamare muri uru ruganda nka Bradley Cooper na Jennifer Lawrence nayo yakuweho.

Iyi tweet yigeze kuba iya mbere yakorewe retweet, aho yahererekanyijwe inshuro zirenga miliyoni ebyiri. Icyakora mu masaha make yahise igaruzwa nubwo ayo mahirwe atahawe abantu bose.

Ifoto yashyizwe kuri konti ya X y’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama ahoberanye n’umugore we bamaze gutsinda amatora ku nshuro ya kabiri mu 2012 na yo ntiyasibwe.

Related Post