Umuhanzikazi Clarisse Karasira yavuze ibigwi umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie wahetuye amasomo ya kabiri y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo kuri ubu akaba agiye gushaka Impamyabumenyi y’Ikirenga ‘PHD’.
Iyi
mpamyabumenyi, Dejoie yayiherewe mu birori byo guha impamyabumenyi abanyeshuri
barangije amasomo muri Kaminuza ya Western Governors byabereye muri UBS Arena,
iherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa Gatandatu
tariki ya 25 Mata 2026.
Dejoie
yahawe impamyabumenyi ya kabiri y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘ Masters ‘,
mu ishami ry’icungamutungo (Business Administration).
Yifashishije
konti ye ya Instagram, mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Mata 2026
Clarisse Karasira yamugeneye ubutumwa bwo kumushima ku bw’iyi mpamyabumenyi
ndetse aca amarenga y’uko, umugabo we agiye gukomeza amasomo agashaka
Impamyabumenyi y’Ikirenga ‘PHD’.
Ati ” Ntewe
ishema cyane no kwishimira impamyabumenyi ya kabiri y’icyiciro cya gatatu cya
Kaminuza ‘ Masters ‘ y’umugabo wanjye, Bidasubirwaho ubu atangiye inzira yo
gushaka Impamyabumenyi y’Ikirenga ‘PHD’. ”
Clarisse
Karasira yakomeje avuga ko byari ibintu bidadanzwe kubona umugabo we afatanya
inshingano z’urugo, akazi ndetse n’amasomo asoza agaragaza ko ibyo byose
yabikoranye umuhate uhambaye.
Ati “Rukundo
ku kubona ufatanya inshingano z’urugo, akazi ndetse n’amasomo ntabwo byari
bisanzwe, watumye bigaragara nk’ibyoroshye, ariko njye nzi umurava wabikoranye,
ishyuke rukundo rwanjye “
Ku wa
Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024, ni bwo Ifashabayo Dejoie yahawe
impamyabumenyi ya mbere y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ , mu
ishami ry’icungamutungo cyangwa se ‘Business Administration’.
Iyi
mpamyabumenyi yayihawe yari asanzwe afite iy’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza
mu bijyanye no guhanga umurimo n’imiyoborere ‘Entrepreneurship and Leadership’
yakuye muri Watson Institute and University of Virginia.
Ifashabayo
Dejoie asanzwe ari we mujyanama mu by’Umuziki wa Clarisse Karasira, aba bombi
bamaze imyaka itanu babana nk’umugabo n’umugore, aho bakoze ubukwe tariki ya 01
Gicurasi 2021 kuri ubu bakaba bafitanye abana babiri, babahungu ; Dushime Evode
Kwanda na Kweme.