• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umusizi Junior Rumaga yashimiye  Abahanzi ndetse n’abamufashije gutegura  iserukiramuco ry'ubuhanzi ryiswe Siga Arts Festival ryabaye kuva tariki  ya 19  kugeza 21 Werurwe  2026 rikitabirwa n’abahanzi benshi bakunzwe hano mu Rwanda

Ni ibirori byabaye  ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 24 Mata 2026  muri Kicukiro  aho byitabiriwe n’abahanzi barimo  Juno Kizigenza , Christopher, Bruce  Melodie ,Muyoboke Alexis ,David Bayingana , Abanyamakuru benshi batandukanye baba abo muri siporo n’imyidagaduro ,abasizi ndetse n’abakinnyi  ba sinema  .

Junior mu Ijambo rye yasshimiye buri wese  witabiriye  ubutumire  bwe aboneraho no  kubabwira ko uwo  mugoroba ari uwibyishimo  kukuba igikorwa  bateguye  cy’Iserukiramuco rya  Siga Fest  ryagenze  neza  ku nshuro yaryo ya mbere kubera ingufu bose bashyizemo kugira  rigende neza .

Yakomeje avuga ko  nta byinshi afite  yabahemba ariko ashimangira ko buri wese wagize uruhare  urwo arirwo rwose ngo bigende  neza yagenewe igihembo .

Nyuma yo gushimira abatuirwe be  hakurikiyeho umwnaya w’umusangiro hagati yabo abaraho bose baranezerwa karahava kugeza mu masaha akuze  .

Gusa  uyu  musizi mu kiganiro  yagiranye n’itangazamakuru ubwo ibyo birori  byari bihumuje  yongeye gushimangira  ko ari inshuti  y’umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie .Aho yavuze ko  ari umugisha ukomeye cyane  kuba  u Rwanda  rumufite .

Yagize  Ati “ Iki gihugu  gifite umugisha  ukomeye cyane kuba kigufite  ,bitari nk’umuhanzi  gusa  ahubwo nka Roho ikindi nk’Umuntu wa nyawe  ku bantu  bakuri hafi  kuko uruhare rwe rugaragara birenze ubuhanzi .

Rumaga kandi   yavuze ko Afata Bruce Melodi nka  Mukuru we   kuko ariwe  watumye abantu benshi bamumenya cyane kuko indirimbo Katapila ariyo ya mbere  yari yanditse y’umuhanzi ukomeye mu Rwanda.

Ibi kandi  byerekana ko aba bombi  bafitanye umubano udasanzwe kuko amufata nk’umuvandimwe kandi akaba mu bantu batatu  afata nk’Inshuti  z’amagara.

Ikindi kibigaragaza nuko aba bombi bahuriye mu gisigo bise “ Narakubabariye “

Mu tundi dushya twabereye muri ibyo  birori  bya Junior Rumaga  uwo mugoroba nuko  Junior Giti wari umunsi we w’Amavuko akaza gutungurwa n’ibyo byamamare byari biteraniye aho  ibyari ibirori bigahinduka ibyishimo  kugeza mu masaha akuze  aho byarangiriye  .

Tubibutse ko  Iserukiramuco ry Siga  Fest  ryari ryateguwe n’Umusizi Junior  Rumaga  ryari ryitabiriwe n’abahanzi nka Massamba Intore, Riderman, Element Eleeeh, Juno Kizigenza, Alyn Sano, Mani Martin, Christopher Muneza, Kevin Kade, Bwiza, Rusine Patrick na Jules Sentore n’abandi benshi.

 





















Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments