Umuhanzi
Kevin Kade yateguje indirimbo ye nshya yise ‘ Ndi Ready’ yizeza abakunda
ibihangano bye ko izabanyura.
Yifashishije
konti ye ya Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mata
2026, ni bwo Kevin Kade yasangije abamukurikira ifoto y’integuza y’iyi ndirimbo
ye nshya yise ‘Ndi Ready’. Mu butumwa bwaherekeje iyi foto uyu muhanzi yabajije
abafana be niba biteguye iyi ndirimbo maze na bo bamusubiza mu butumwa burenga
60 batanze kuri iyi foto bamubwira ko biteguye kuyumva.
Mu kiganiro
na Serge Umujyanama wa Kevin Kade
yadutangarije ko yarangiye mu buryo bw’amajwi
ub bakaba bari mu bikorwa byo
gufata amashusho y’iyi ndirimbo nshya ya Kevin Kade byabereye muri
Afurika y’Epfo, mu minsi ishize aho abenshi batekereje ko uyu muhanzi yagiyeyo
kureba umukunzi we bitewe n’amashusho Kevin Kade yasangije abamukurikira, ariko
mu byukuri yari mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo ‘Ndi Ready’.
Amajwi y’iyi
ndirimbo yatunganyijwe na Element Eleeeh akaba ari na we watunganyije amajwi
y’indirimbo ‘Nyiragongo’ Kevin Kade yaherukaga gushyira hanze. Iyi ni yo
ndirimbo ya mbere Kevin Kade agiye gushyira hanze muri 2026, akaba yaherukaga
gusohora indirimbo mu Ukuboza 2025 ubwo yashyiraga hanze iyitwa ‘Nyiragongo’.
Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Muziki Nyarwanda wo muri iyi minsi, uyu muhanzi amenyerewe mu ndirimbo zirimo: Nyiragongo, Nyanja, Munda, n’izindi nyinshi.