Uruganda
rwa sinema muri Nigeria ruri mu gahinda gakomeye nyuma y’inkuru y’urupfu
rw’umukinnyi wa filime za Nollywood
akaba n’umucuruzi, Solomon Akiyesi, witabye Imana ku buryo butunguranye.
Amakuru yemejwe ku wa Mbere na Abubakar
Yakubu, Perezida wa Ishyirahamwe ry’abakinnyi ba Filime muri Nigeria (AGN), wavuze ko uyu mukinnyi yapfuye ku
Cyumweru asinziriye.
Mu
kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Abubakar
Yakubu yemeje iby’urupfu rwa Solomon
Akiyesi, asobanura ko yagiye kuryama ariko ntiyongera ku byuka
mu cyumba cye .
“Ni byo koko. Yitabye Imana ejo. Yararyamye ntiyongera kubyuka.
Turacyategereje ibisobanuro birambuye biturutse ku muryango we,”
Yanavuze
ko umurambo we wahise ujyanwa mu Ishyirahamwe ry’abakinnyi ba Filime muri Nigeria ryatangaje ko kugeza ubu ritarabona
ibisobanuro birambuye ku cyateye uru rupfurwe , ikaba igitegereje amakuru
aturuka ku muryango wa nyakwigendera.
Ibi bituma uru rupfu rukomeza kuba
urujijo ku bakunzi ba sinema n’abamukoranaga.
Solomon Akiyesi
yavukiye muri Edo State, mu gace ka
Akoko-Edo/Ososo, akaba yari amaze imyaka myinshi akora mu ruganda rwa Sinema
muri Nollywood.
Yagaragaye muri filime
zitandukanye zirimo :Heart of a Saint ,Desperate Ladies ,Pretty Liars ,Bridge of Contract ni zindi nyinshi zakunzwe n’abatari
bakeya .
Uretse
gukina filime, yari n’umucuruzi wagaragaje ubushobozi mu bikorwa bitandukanye.
Inkuru
y’urupfu rwa Solomon Akiyesi yateye benshi
agahinda n’ukutabyemera, cyane cyane abakunzi be n’abakora muri Nollywood.
Abantu batandukanye batangiye
kumwibuka, bamushimira uruhare rwe mu guteza imbere sinema ya Nigeria.
Nubwo
atakiriho, assize filime nyinshi zizakomeza kumwibutsa n’izina rikomeye muri
Nollywood ndetse n’urugero rwiza ku bakinnyi bakiri bato
Urupfu
rwa Solomon Akiyesi ni igihombo gikomeye
ku ruganda rwa sinema muri Afurika.
Azahora yibukwa nk’umukinnyi witanze, wagize uruhare mu kuzamura Nollywood no gususurutsa abakunzi ba filime.
Like This Post? Related Posts